RwandAir ihanze amaso isoko ry'Abayisilamu bajya mu mutambagiro i Mecca - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byavugiwe mu muhango wo kwifuriza urugendo rwiza no guha impanuro Abayisilamu 70 bazitabira umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba w'itariki 27 Gicurasi 2025 mbere y'uko bahaguruka ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali berekeza muri Arabie Saoudite.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Amategeko muri RwandAir, Byarugaba Issa mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyo Sosiyete, yavuze ko bishimiye kuba umufatanyabikorwa w'Abayisilamu bo mu Rwanda berekeza mu mutambagiro mutagatifu.

Kuva mu mwaka ushize RwandAir yatangiye gutwara Abayisilamu bo mu Rwanda berekeza i Mecca bibaruhura ingendo bakoraga mbere kuko bategaga izindi ndege zica mu bihugu byinshi.

Ibyo byatumaga basiraragira mu ngendo bigatuma bagerayo bananiwe abandi barwaye, mu gihe ubu indege ya RwandAir ibagezayo nta handi ihagaze ikanabagarura.

Byarugaba yavuze ko uko gukorana n'Abayisilamu bo mu Rwanda na bo babyungukiyemo kuko byatumye babona irindi soko ryo gutwara n'abo muri Bénin uyu mwaka.

Ati 'Muri uyu mwaka twakoranye n'abo mu Rwanda n'abo muri Bénin kandi dufite gahunda yo gukorana n'abandi bo mu bindi bihugu bajya i Mecca. Abo muri Bénin bari benshi barenga 2000 twabatwaye inshuro zirenga umunani kandi tuzanabagarura. Amasezerano dufitanaye ashobora kujya avugururwa buri mwaka tugakomeza gukorana.'

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yashimye uburyo RwandAir yabagabanyirije ibiciro by'ingendo n'uburyo Igihugu na cyo cyabashyigikiye muri rusange.

Yasabye Abayisilamu berekeje i Mecca kuzasenga babishyizeho umutima, ariko kandi bakibuka no gusengera bagenzi babo n'Igihugu muri rusange.

Ati 'Muzibuke gusabira Igihugu cyacu Imana ikomeze igihe gutera imbere no kugira umutekano hanyuma abacyifuriza imigambi itari myiza aho bari hose muzabereke Imana muyisabe ko imigambi yabo iyiburizamo. Muzasabire n'Abayisilamu basigaye na bo bazabashe kujya i Mecca kandi muzitware nk'abagiye mu rugendo rutagatifu.'

Nyiraneza Ziada uri mu bayisilamu berekeje i Mecca ku myaka 60, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we gukora urugendo rutagatifu kuko ari ukwiyegereza Imana ndetse no gusobanukirwa neza imyemerere ye ya Kiyisilamu.

Ayi 'Ni umunezero mwinshi kuri ngewe kuko gukora uru rugendo ni imwe mu nkingi ya gatanu mu za Islam. Iyo utarukoze ntabwo biba byuzuye neza. Bizamfasha kwegera Allah no kumenya neza aho Ubusilamu bwakomotse.'

Biteganyijwe ko abandi bayisilamu bo mu Rwanda umunani barimo abayobozi babo na bo bazerekeza i Mecca ku itariki 30 Gicurasi 2025 mu kindi cyiciro.

RwandAir niyo yatwaye Abayisilamu bo muri Bénin bagiye mu mutambagiro Mutagatifu i Mecca
RwandAir yatwaye Abayisilamu bo muri Bénin barenga 2000



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ihanze-amaso-isoko-ry-abayisilamu-bajya-mu-mutambagiro-i-mecca

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)