RIB yasubije telefone z'arenga miliyoni 70 Frw zari zibwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guha izo telefone ba nyirazo byabaye ku wa 15 Gicurasi 2025. Abafatiwe muri ibyo byaha byo kwiba telefone ni abantu 14.

Muri abo harimo abazibaga bazishikuje abantu n'andi mayeri atandukanye, abiyitiriraga Polisi na RIB bakajya aho bacuruza telefone zakoze bakazibaka, n'abazikuragamo 'passwords' bakanahindura 'serial numbers' zazo n'abakoze ubufatanyacyaha.

Abandi berekanywe bafatiwe mu bujura butandukanye harimo bane bibye amafaranga ndetse n'undi umwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko abibwe telefone bakwiye guhita batanga ikirego kuri RIB ndetse bagakoresha ibizwi nka 'SIM Swap' kugira ngo batibwa n'amafaranga baba bafiteho.

Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuko hari bamwe mu bibwe izo telefone mu buryo bwo kurangara kandi iyo zimaze kwibwa hari izo RIB itabasha kugaruza ku buryo icyiza ari ukugira amakenga.

Yatanze ingero ku bantu bamwe bibwe telefone bari mu nsengero abasaba kuba maso, abazibwe mu bukwe bizeye umuntu batazi n'abandi batandukanye batagize amakenga.

Ati 'Bitwaye iki kuba abantu bamenyana igihe bari ahantu hamwe mbere yo kwizerana cyangwa bitwaye iki ufashe telefone yawe ukayishyira mu mufuka aho kuyiha umuntu ngo agufashe.'

Yasabye abafite ibigo bikoresha abakozi bacyurwa nijoro kujya babageza mu rugo neza kuko kubasiga kure y'aho baba byongera ibyago byo kwibwa.

Ati 'Dufite ingero z'abibwe muri ubwo buryo. Imodoka zibasiga ku muhanda saa munani saa cyenda z'ijoro kandi baramanuka muri metero icumi noneho abajura iyo bamaze kumenya ko bahabasiga buri munsi bashobora kuhabategera bakabambura. Turasaba ko bajya babageza ku muryango bakahava ari uko binjiye.'

Abagura telefone zibwe na bo babwiwe ko bazabihomberamo haba abantu ku giti cyabo n'abazicuruza.

Ati 'Uragura telefone n'umuntu wayibye ni wowe ugwa mu gihombo. Harimo abo twafashe batwereka aho baziguze kandi abo bacuruzi iyo babuze uwo baziguze na we ni bo bagwa mu gihombo.'

Yihanangirije kandi abakura 'passwords' muri telefone cyangwa bagahindura 'serial numbers' zazo ko na byo ari icyaha ndetse muri abo bafashwe na bo barimo.

Icyaha cyo kwiba giteganwa n'ingingo ya 166 y'Igitabo giteganya ibayaha n'ibihano muri rusange.

Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu kuva kuri miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Telefone zibwe zirenga 300 zasubijwe benezo
Abasubijwe telefone ni abazibwe zigafatwa na RIB mu mezi atanu ashize
Abibwe telefone bagiye bazisubizwa
Dr Murangira yahereje telefone umwe mu bazibwe
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kugira amakenga kuri telefone zabo
Abakurikiranyweho ubujura bwa telefone



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-telefone-z-arenga-miliyoni-70-frw-zari-zibwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)