Bari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n'ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.
Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda ndetse ko bakurikije ibyo basobanuriwe bagiye gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma.
Ati 'Kwibuka ni inshingano zacu, turibuka abacu bazize uko bavutse twiyemeza ko amateka nk'ayo atazasubira ukundi. Dufite kandi inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.'
Yakomeje ashimira ubwitange bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside kandi ko nk'inzego z'abakomeje guharanira iterambere ry'igihugu bazigiraho byinshi birimo gukunda igihugu, ubwitange no kudacika intege.
Ati 'Impamvu turi hano twese ndetse n'impamvu tuvuga iterambere ni uko Inkotanyi zitacitse intege.'
Yakomeje avuga ko urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rwibutsa uburyo amahanga yatereranye u Rwanda, ariko rwishakamo ibisubizo Abanyarwanda ntibaheranwa n'agahinda.
Bayingana Janvier usanzwe ari umukomiseri muri IBUKA, yatangaje ko uretse kuba ibyabereye Nyanza ya Kicukiro bigaragaza ubugwari bw'amahanga, ari no mu hantu hiciwe abantu benshi mu munsi umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







