Ubu butumwa bwagarutsweho na Chargé d'Affaire wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, mu gikorwa cyo kwerekana filime yitwa 'Detective Chinatown 1900'.
Detective Chinatown 1900 yayobowe na Chen Sicheng ndetse Dai Mo, igaruka ku nkuru ya Qin Fu na Ah Gui badahuje inkomoko, ariko bahanganye na leta n'abantu ku giti cyabo, mu kurwanya akarengane no guharanira ukuri.
Ubutumwa nyamukuru bw'iyi filime bushingiye ku kamaro ko gufatanya, aho igaragaza ko abashyize hamwe, nubwo baba badahuje inkomoko, bashobora kugera kuri byinshi, cyane cyane birimo no kurwanya akarengane.
Ni filime yerekanwe bwa mbere muri Afurika, ni imwe mu zikunzwe muri iyi minsi, cyane ko imaze kwinjiza arenga miliyari 1,3$ ku rwego rw'Isi.
Lin Hang yifashishije iyi filime, agaragaza ko ari ingenzi cyane ko ibihugu byubahana, bigakorera hamwe mu nyungu rusange z'ikiremwamuntu, aho kuba iz'igihugu kimwe gusa cyangwa igice kimwe cy'abantu.
Yagize ati "Uburinganire n'ubwubahane ni byo shingiro ry'iterambere ry'imico.'
Uyu muyobozi agarutse kuri ubu butumwa mu gihe ibihugu byiganjemo ibikomeye hirya no hino ku Isi bikomeje kugaragaza imyifatire itari myiza, irimo gushyira amananiza ku bindi bihugu, uko kutumvikana kukabyara intambara.
Lin Hang yavuze ko kwitandukanya kw'ibihugu hashingiye ku ruhu, imipaka n'ibindi, bigira ingaruka mbi, kandi abihurizaho n'abashakashatsi.
Nk'ubu Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, giherutse gutanga umuburo, ko mu gihe ibihugu by'Isi byakomeza guhagarika ibijyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga, bishobora kugira ingaruka zirimo igabanuka ry'umusaruro w'ibikorerwa mu Isi ku kigero cya 7%, mu gihe umusaruro mbumbe w'Isi nawo wagabanuka ku kigero kiri hagati ya 2.5% na 7%.
Lin Hang yatanze umuburo ko gukomeza kwitandukanya ku Isi bizavamo akaga, ati 'Gushyiraho imipaka itandukanya abantu dushingiye ku ruhu, ubwoko, n'ururimi bizavamo urwango, amakimbirane n'akaga.'
Yavuze ko "Imico ishobora gutandukana mu biyiranga, ariko irangana mu gaciro. Nta mico myiza cyangwa mibi ibaho."
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byubahirwa uburyo nacyo cyubaha ibindi, cyane cyane iyo bigeze mu gukorana mu bijyanye na dipolomasi n'ibindi.
Iki gihugu cyagiye gitangiza imishinga ku rwego mpuzamahanga igamije gufasha Isi gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo biyugarije. Iyo mishinga irimo nka 'Global Civilization Initiative', 'Global Development Initiative' na 'Global Security Initiative' igamije gufasha Isi gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by'umutekano.
Lin Hang yavuze ko kubaha hagati y'ibihugu ari ishingiro ry'iterambere no gukorana, ashimangira ko nta gihugu gikwiriye kumva ko kiri hejuru y'ibindi.







