Polisi ya Ottawa yiyemeje kwagura ubufatanye n'Umuryango w'Abanyarwanda wa ASSA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ubwo hasozwaga umukino wa Basketball wahuje Ikipe ya Ottawa Police Hoopstars, igizwe n'abapolisi b'Umujyi wa Ottawa, n'ikipe ya New Stars BBC, igizwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Ottawa n'uwa Gatineau.

Ni umukino warangiye New Stars BBC itsinze Ottawa Police Hoopstars ku manota 46 kuri 43 y'iyi kipe y'Abapolisi bo mu Mujyi wa Ottawa.

Uyu mukino wo murwego rwa gicuti witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko nyuma yawo impande zombi zirasabana.

Constable Michael Blair wavuze ku ruhande rwa Ottawa Police Hoopstars yishimiye uko umukino wagenze ndetse asaba ko amakipe yombi yajya ahura buri mwaka hakabaho no guhura kenshi kugira ngo habeho ubufatanye hagati ya Police na ASSA.

Ni mu gihe Umutoza wa New Stars BBC, Tarcisse Ruhamyandekwe, yavuze ko umukino n'ibiganiro byawukurikiye ari byiza, kuko bishimangira ubufatanye bwabo na Polisi.

Perezida wa ASSA, Albert Kayumba, yavuze ko uwo mukino wabanjirije andi marushanwa ngarukamwaka, ASSA itegura mu rwego rwo kwibuka abahanzi, n'abakunzi bose ba siporo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

ASSA ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu ry'Abanyarwanda batuye mu mijyi ya Ottawa na Gatineau, baharanira guteza imbere siporo, umuco, n'ubusabane hagati y'abakuze n'abakiri bato.

Biteganyijwe ko ayo marushanwa azaba ku wa 17 no ku wa 18 Gicurasi 2025. Izabera mu Mujyi wa Ottawa, muri Complexe Sportif ya Collège La Cité (Pavillon H), iherereye kuri aderesi ya 801 Aviation parkway, mu Murwa Mukuru wa Canada, Ottawa.

Ku wa 17 Gicurasi 2025 umukino wa Volleyball uzahuza ikipe ya Ottawa-Gatineau, iya Montreal n'iyo mu Mujyi wa Québec, kuva Saa Sita z'amanywa kugera Saa Kumi n'Imwe

Ni mu gihe ku wa 18 Gicurasi 2025 , biteganyijwe ko ayo marushanwa azitabirwa n'amakipe atandukanye, imikini ikazatangira Saa Tatu z'amanywa kugeza Saa Kumi n'Imwe z'igicamunsi. Arimo New Stars BBC, iya Silverbacks BBC igizwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Montréal, iya Intare za Hamilton igizwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye i Hamilton n'ikipe y'Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Québec.

Nyuma y'iyo mikino hazabaho gutanga imidali n'ibikombe ku makipe azaba yatsinze.

Hazanabaho no gusabana hagati y'abazaba bakinnye ndetse n'abandi bose bazitabira irushanwa.

ASSA igaragaza ko uwo uzaba ari n'umwanya wo kwibukiranya amateka y'abahanzi, abakinaga imikino itandukanye n'inshuti za siporo zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abifuza ibisobanuro bitandukanye banyura aha [email protected]

Abapolisi bo muri Ottawa bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abafana bari baje kwihera ijisho mu mukino wahuje Ottawa Police Hoopstars, igizwe n'abapolisi b'Umujyi wa Ottawa, n'ikipe ya New Stars BBC igizwe n'Abanyarwanda
Amakipe ya New Stars BBC (yambaye ubururu n'umweru) na Ottawa Police Hoopstars yakinnye umukino wa gicuti
Ikipe ya New Stars BBC igizwe n'Abanyarwanda ihabwa amabwiriza n'umutoza y'uko yitwara mu mukino
Ikipe ya New Stars BBC igizwe n'Abanyarwanda ihabwa yatsinze iya Polisi yo muri Canada ku manota 46 kuri 43
Ikipe New Stars BBC yerekanye ubuhanga bwayo muri Basketball
Umukinnyi wa New Stars BBC (wambaye ubururu n'umweru) ahanganye n'uwa Ottawa Police Hoopstars

Amafoto: Jean-Jacques Ngandu




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-polisi-ya-ottawa-yiyemeje-kwagura-ubufatanye-n-umuryango-w-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)