Ni uruzinduko yakoze aherekejwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Ryigisha Amategeko rya Gambia, Madame Rougie Thomasi, mu rwego rwo kwagura imikoranire no kwigiranaho.
Ku wa 26 Gicurasi 2025, Jallow yagiranye ikiganiro n'abiga muri ILPD, aho agaruka ku rugendo rwe mu by'amategeko yakoze kandi akibamo n'ubu nk'umuyobozi w'urwego rw'ubutabera muri Gambia.
Jallow yavuze ko yashimye imikorere ya ILPD, mu gutyaza ubwenge bw'abakora ibijyanye n'amategeko mu Rwanda, muri Gambia no muri Afurika muri rusange.
Ati ''Nk'ubu dufite abanyeshuri basaga 50 bo muri Gambia banyuze hano n'abakihiga bagera ku 10, kandi bishimira ubumenyi bahabwa. Uyu ni umusanzu ukomeye mu iterambere rya Afurika.''
Yakomeje avuga ko kuba muri ILPD bafite uburyo bwo kwigisha abize 'common law' na 'civil law' ari undi musanzu ukomeye kuko bisa no guhuza Isi ebyiri, ashima ko ILPD yahisemo ubu buryo.
Yanasabye abiga amategeko kurushaho kwitabira uburyo bw'ubuhuza mu nkiko bakanabitoza ababagana, kuko ari bwo butabera bubereye abanyafurika, bwanahoze mu muco wabo.
Saine Alieu, umwe mu banyeshuri bakomoka muri Gambia wiga muri ILPD, yavuze ko yishimiye uruzinduko rw'umuyobozi wo mu gihugu cye; iyo bari mu Rwanda biyumva nk'abari mu rugo kubera umubano mwiza w'ibihugu byombi.
Niwenshaba Atwebembeire, umunyeshuri waturutse muri Uganda, yasobanuye ko gusurwa n'abayobozi bakomeye bibongerera imbaraga mu rugendo rw'amasomo barimo.
Ati ''Kutuganiriza bidutera imbaraga muri uru rugendo rw'umwuga w'amategeko, tukumva ko natwe nidukomeza gukora cyane tuzagera kure.''
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayabandusha Viateur, na we yavuze ko gusurwa na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'igihugu akanatanga ikiganiro gikubiyemo n'amasomo ku banyeshuri, byongerera imbaraga ishuri, bikanatuma riba isangano ry'ibitekerezo bitandukanye bigamije kurera abanyamwuga mu mategeko.
Muri uru ruzindo kandi, uyu muyobozi yanasuye ibice bitandukanye ndangamateka by'Akarere ka Nyanza, birimo Ingoro y'Abami b'u Rwanda n'inyambo.













