Nyamasheke: Imiryango 1500 igiye kubakirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamasheke ni kamwe mu turere dukennye cyane mu Rwanda kuko kari ku mwanya wa 5 mu turere dukennye.

Muri aka karere abakene ni 42,8% bavuye 69,3% mu 2017 bivuze ko bagabanutseho 27% mu myaka irindwi ishize.

Mu gikorwa cyo guha amabati abaturage batishoboye badafite inzu babamo, ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Shara Umurenge wa Kagano, abahawe amabati bavuze ko bagiye gutangira ubuzima bushya bwo kutikanga imvura.

Mukandayisenga Chantal wabanaga n'umugabo n'abana mu nzu y'amategura imaze imyaka irenga 30 yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba ahawe amabati kuko batazongera kurara bavirwa.

Ati "Inzu yavaga ku buryo imvura yagwaga tugatega amabase akuzura tugasuka hanze. Nijoro byadusaba kubyuka tugacungacunga ko abana batari kuvirwa".

Bwanakweri Jean wo mu Mudugudu wa Gihinga Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano Akarere ka Nyamasheke uri mubahawe amabati, inzu ye yari imaze igihe iva yarabuze ubushobozi bwo kuyisana.

Ati "Kuba idini ryita ku baturage ari bo bakirisitu rikabubakira ni ibintu byiza cyane. Turashimira itorero na Leta yemereye umushinga Compassion kuza gukorera mu Rwanda".

Aya mabati yatanzwe binyuze mu mushinga Compassion International RW0190 EMLR Shara ukorera mu Itorero Methodiste Libre au Rwanda conference ya Kibogora, Paruwasi ya Ntumba, abayahawe bakaba barakuwe ku rutonde rw'abatishoboye bakeneye kubakirwa rwakozwe n'Akarere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie mu kiganiro na IGIHE yashimye uruhare rw'amadini n'imishinga ikorera mu karere ka Nyamasheke avuga ko ibikorwa bakora bigira uruhare mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Ati "Abaturage bacu ni bo bakirisitu babo. Imiryango ishingiye ku myemerere turafatanya mu iterambere n'imibereho y'abaturage".

Mu mwaka w'ingengo y'imari Akarere ka Nyamasheke karateganya kubakira imiryango irenga 1500, irimo abafite inzu zimeze zikeneye gusanwa, abasenyewe n'ibiza n'abatagira aho bakinga umusaya.

Imiryango yahawe amabati ni 54 ikaba yahawe amabati agera ku 1620. Kugeza ubu Akarere gahamya ko bamaze kubakira benshi, bityo batangiye gukusanya imibare y'abasigaye.

Mu karere ka Nyamasheke abatishoboye bahawe amabati mu rwego ku kubafasha kugira imibereho myiza
Abahawe amabati bishimiye ko batazongera kurara banyagirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-1500-igiye-kubakirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)