Majyambere Silas wo mu Kagari ka Kareba, Mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda utari ukoze byatezaga umwanda.
Ati "Abanyeshuri bawunyuragamo bagiye ku ishuri imyenda n'inkweto byabo bikandura. Numara gukorwa isuku iziyongera".
Hategekimana Donatien, ukorera mu nzu y'ubwogoshi iri hafi y'uyu muhanda, yavuze ko iyo imvura yabaga yaguye uyu muhanda wuzuragamo ibiziba by'amazi, mu mpeshyi nabwo hakazamo ivumbi.
Ati "Uwo mukungugu watumukaga ukinjira mu mazu dukoreramo bikaduteza umwanda. Turishimye kuba uyu muhanda uri gukorwa"
Intebe y'Inteko Yungirije Ushinzwe Ururimi n'Iterambere ry'Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko bishimiye kuba uyu muhanda uri gukorwa.
Ati "Ahantu h'agaciro, mu rwego rw'amateka habumbatiye iyo hashyizwe igikorwaremezo gituma abantu bahagera ku buryo bworoshye ni ibintu byo gushima".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n'Imitari by'ishimwe, Nkusi Déo avuga ko uyu muhanda kuba uri gukorwa ari umusaruro w'ubusabe batanze nyuma yo kubona abakeneye gusura Igicumbi cy'Ubunyarwarwanda bibagora kuhagera.
Ati "Ubuvugizi twarabukoze dufatanya n'izindi nzego, bigera mu nzego zibishinzwe batwemerera kuwukora, uyu munsi rero twishimiye ko batangiye kuwukora, nyuma y'igihe kinini barabitwemereye"
Nkusi avuga ko batanze ubu busabe nyuma yo kubona ko Umuhanda Karongi-Muhanga uri gukorwa bakumva byaba byiza bijyaniranye.
Ati "Habanje kubaho imbogamizi yo kwimura no guha ingurane ikwiye abaturiye uyu muhanda, Akarere gakorana na Miniteri y'Imari n'Igenamigambi ingurane ikwiye iratangwa, ubu rero batangiye kubaka umuhanda twabonye ari ibintu byiza bizadufasha cyane".
Uyu muhanda ukoreshwa n'abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, ariko by'umwihariko ugakoreshwa n'Abanyarwanda n'Abanyamahanga baba bafite amatsiko ku Butwari bw'Abana b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo bari bagabweho igitero n'abacengezi.
Mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, nibwo abacengezi bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, basaba abanyeshuri kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo, Abatutsi bakajya ukwabo, abanyeshuri barasubiza ngo "Twese turi Abanyarwanda".
Abacengezi babarashe urufaya rw'amasasu n'amagerenade bicamo batandatu. Abo banyeshuri bapfuye n'abakiriho bagizwe intwari ziri mu cyiciro cy'Imena ndetse kuri iryo shuri hagirwa Igicumbi cy'Ubunyarwanda.


