Ngoma: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025. Umuganda wo kuzirika ibisenge wabereye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Ndekwe.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma n'abaturage baziritse inzu umunani hanatangwa ibikoresho byo kuzirika izindi nzu 15. Akagari kabereyemo iki gikorwa Ibiza byahangije inzu nyinshi na hegitari zirenga 50 z'imirima y'abaturage.

Ubuyobozi bwavuze ko kuva muri Werurwe inzu 26 arizo zimaze gutwarwa n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yanangije imirima y'abaturage, amashuri, insiga z'amashanyarazi, amapoto n'ibindi byinshi bitandukanye.

Umuturage witwa Ndamusabiye Alexandre, yavuze ko nyuma y'aho ibiza byangije inzu za bagenzi babo, bahise batangira gahunda yo kuzirika ibisenge kugira ngo ntibizongere gutwara inzu zabo, yashimiye ubuyobozi ko buri kubafasha mu kubaha ibikenewe byose.

Umurerwa we yavuze ko umuyaga uvanze n'imvura waguye mu minsi ishize ubatunguye waberetse ko nta kwirara bakwiriye kugira ari nayo mpamvu bari gukomeza inzu zabo.

Ati 'Umuyaga waradutunguye nta kwitegura byabayeho ariko aho bigaragariye, ubu twafashe ingamba zo kuzirika inzu zacu tutarindiriye inkunga za Leta.''

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko inzu zagiye ziguruka bakurikiranye amakuru bagasanga zitari ziziritse, akaba ari nayo mpamvu bari gushishikariza abaturage bose kuzirika inzu zabo kugira ngo ibiza bitazongera kuzitwara.

Yakomeje agira ati 'Kuzirika ibisenge ni uburyo bwo kwirinda, ni uburyo bwo gukumira, ntabwo ari ibintu bitwara amafaranga menshi kuko ni amafaranga make ugereranyije n'ibyangirika iyo inzu yawe umuyaga wayigurukije cyangwa n'impanuka zikavuka. Ibyo rero nibyo biri hejuru kurusha uko wakwirinda mbere ukaba wakoresha uburyo bwo kuzirika.''

Kuri ubu abantu 53 bagizweho ingaruka n'ibiza bahawe amabati 400, ibiringiti, ibiribwa n'ibindi bikoresho byo mu nzu kugira ngo bibafashe mu kongera kwiyubaka.

Abaturage batangiye kuzirika ibisenge ngo bitazatwarwa n'ibiza
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abaturage kuzirika inzu mu kwirinda ko zatwarwa n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-hatangijwe-ubukangurambaga-bwo-kuzirika-ibisenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025