Abahanganye n'inzego z'umutekano i Rubavu n'imishinga migari: Ikiganiro na Guverineri Ntibitura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yatunguranye kuko iyi myitwarire itamenyerewe mu Rwanda, ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo, nk'uko Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Uyu muyobozi yanakomoje ku zindi ngingo zirimo amahirwe y'ishoramari ari mu ntara ayobora, ibijyanye no gukumira ibiza byakunze kwibasira iyo ntara, ikibazo cy'ingengabitekerezo cyavuzwe mu turere tw'iyi ntara n'ibindi.

IGIHE: Mu Ugushyingo 2024 nibwo mwagizwe Guverineri w'iyi Ntara. Izi nshingano mwazakiriye mute?

Guverineri Ntibitura Jean Bosco: Inshingano zo nazakiriye neza, mu by'ukuri zarantunguye kuko iyo uri mu kazi ukora inshingano usanzwe ukora, ariko iyo ubuyobozi bukubonyemo ubushobozi ukaba ushobora kujya gutanga umusanzu wawe ahandi.

Icya ngombwa ni uko uba ufite ubushake kandi ubushake nari mbufite, nkimara kubyumva, ari nabwo nahise ntangira inshingano kugeza ubu nta kibazo.

Mwasanze Intara y'Iburengerazuba ihagaze ite?

Mu by'ukuri nasanze Intara yari ifite ikibazo kijyanye n'imitangire ya serivisi itanoze yakunze kuvugwa. Ikindi hagaragaraga cyane ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo biri mu bintu rero twihutiye gushyiramo imbaraga mfatanyije na bagenzi banjye basanzwe bahakorera.

Icya mbere mpereye nko ku mitangire ya serivisi, habayeho kubwira abayobozi b'inzego z'ibanze ibibazo abaturage bafite hanyuma tukanabasaba kubikemura. Icya kabiri habayeho gusaba ko duhereye ku rwego rw'intara no mu turere, kwegera birushijeho abaturage.

Habayeho kandi no guhura n'abaturage ubwabo ndetse n'inzego z'ibanze hanyuma abaturage bahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo byabo.

Kugeza ubu hamwe n'ikipe y'intara tumaze kujya nibura mu mirenge itatu muri buri karere uko ari uturere turindwi. Aho rero twagiye, tuganira n'abaturage bakagaragaza ibibazo bafite tukabumva, ari nako dukorana n'inzego z'ibanze mu gutega amatwi abaturage.

Byabahaye umwanya wo gutinyuka bakagaragaza ibibazo byabo, nkaba nishimira ko hari ibibazo dukurikirana bigakemuka ibindi nabyo bigakemurwa n'inzego z'ibanze.

Iyi ntara yagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside, iki kibazo muri kugikoraho iki?

Mu by'ukuri nasanze hari n'icyakozwe kuko nasanze hari abayobozi bo ku rwego rw'igihugu baje cyane cyane mu karere ka Karongi, Nyamasheke na Rusizi, barebera hamwe ibibazo bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibibazo bijyanye n'imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo bwo kubikemura.

Ikindi ni uko nasanze abayobozi bakorera hano ku rwego rw'intara n'inzego z'umutekano nabo baratangiye gukurikirana ibi bibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Habayeho rero kumanuka, kwegera abaturage, kubumva, no gutega amatwi ariko nanone habaho gukangurira cyane abaturage gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, ku buryo umuntu wese ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se n'ibindi bikorwa bijyanye na yo, amakuru ye atangwa ku gihe kandi agashyikirizwa inzego zibishinzwe kugirango akurikiranwe n'ubutabera kuko icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha gihanwa n'amategeko.

Ikintu gitera ingengabitekerezo ya Jenoside, mu by'ukuri ntabwo biterwa n'ikintu kimwe twavuga cy'ihame uvuga ngo ni iki, kuko ikigaragara ni uko ugira gutya ukabona n'abana bato bavutse Jenoside yarabaye ukumva aravuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Akenshi hari igihe usanga hari bamwe mu babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batemeye icyaha ariko ibyaha byahamye, noneho kubera ko muri ibi bihe harimo abantu benshi barimo barangiza ibihano bagasubira mu muryango, iyo barangije ibihano bagasubira mu muryango bakaba bari bakinangiye, usanga amagambo baganira mu ngo zabo ariho abana bashobora kuba bayakura.

Ibyo ni ikibazo dusanga ko gisaba guhozaho no kugira ngo inzego z'ibanze nazo zegere abo bantu na bo babonere amakuru ku gihe. Ikindi cyabayeho nanone ni ukwegera abo bantu cyane cyane abafunguwe no gukorana na bo inama kugira ngo tubumvishe ko Jenoside yarabaye, ariko ntikwiye kongera kandi nta n'undi muntu ukwiye kugira uruhare mu guhembera ingengabitekerezo yayo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze, uhereye ku midugudu na bo bari baragiye bagaragaraho kutita kuri iki kibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, abenshi bagiye bakurwa mu nshingano abandi bagirwa inama.

Raporo iheruka y'Urwego rw'igihugu rw'Imiyoborere RGB, yagaragaje ko Intara y'Iburengerazuba ifite abaturage batishimira serivisi bahabwa ugereranyije ni'izindi ntara. Mwaba mwaramenye igituma iyi ntara iri inyuma? Ni iki kiri gukorwa kugirango amanota y'iyi ntara azamuke?

Ku kibazo kijyanye n'amanota twabonye nk'intara adashimishije, mu by'ukuri icya mbere cyari cyaragaragaye ni uko kutishimira imitangire ya serivisi bituruka nyine ku buyobozi, aho abayobozi bategeraga abaturage uko bikwiye ngo bumve ibibazo byabo kandi babagezeho serivisi bagenerwa kuko gahunda za Leta zose zihari.

Izo gahunda zishingiye ubundi ku gukemura ibibazo by'abaturage, umuturage rero utamukemuriye ikibazo nta na rimwe ushobora kumubwira ko ari ku isonga. Ubundi dufite gahunda ivuga ngo umuturage ku isonga. Ni ukuvuga ngo umuturage abone serivisi akwiriye kandi ku gihe kandi akemurirwe ikibazo uko akigaragaje.

Ibyo rero nibyo byasaga nibyabuze ariko ingamba twafashe ni ukwegera abaturage, tukegera inzego z'ibanze tugakuraho ikintu cyasaga n'aho abaturage bari hasi hariya mu midugudu abayobozi nabo bakaba mu biro.

Ubu turi guhindura iyo mikorere tugasaba abayobozi ko serivisi ititwa ko itangirwa mu biro ahubwo itangirwa aho umuturage ayikeneye kandi bigenda bitanga umusaruro.

I Rubavu duherutse kumva abaturage bagerageje kurwanya inzego z'umutekano; iki kibazo gihagaze gute?

Ku kibazo cy'imyitwarire y'abaturage ba Rubavu, yagaragaye aho wabonaga basa n'aho batumva ubuyobozi, inzego z'umutekano ndetse ibyo byaje bikurikira kuba baragaragaje imyitwarire isa n'ijya guhangana n'inzego z'umutekano, icyo kibazo narakimenye, ndetse nihutira kujyayo njyanye n'inzego z'umutekano ku rwego rw'intara tujya kugikurikira, dukorana inama n'abaturage bo muri uriya murenge.

Ikibazo gihari gishingiye ku isoko ritemewe rya hariya mu Murenge wa Rubavu ariko bigaragara ko nubwo ritemewe ryari rihamaze igihe rihakorera. Ikindi cyagaragaye ni uko abayobozi n'inzego z'umutekano bamenye ko hari magendu iri aho hantu ariko koko byari bimaze iminsi babikurikirana, urebye aho hantu hasaga n'ahabaye indiri ya magendu yinjira iturutse mu gihugu cya Congo.

Mu gihe inzego z'umutekano zajyaga gukumira no gufata izo magendu zari zamenyekanye kandi koko zaranahafatiwe, uwo munsi nibwo bagaragaje urugomo rukorerwa inzego z'umutekano ndetse banamena imodoka. Ariko mu kujya gukorana na bo inama nabwo byagaragaye y'uko bafite imyitwarire itari myiza, uburyo bagaragazaga amarangamutima yabo asa n'ayamagana inama bagirwa n'ubuyobozi.

Ibyo rero byasabye ko dushyiraho ikipe ishinzwe gukurikirana, twasabye inzego z'umutekano zibishinzwe, Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, gukurikirana kugira ngo tumenye abafite uruhare, twanabyita no kugumura cyangwa se gutuma abaturage bigomeka.

Hari abafashwe bakekwaho kubigiramo uruhare ariko n'ubundi iperereza rirakomeje ku buryo n'abandi bose bazafatwa bazashyikirizwa ubutabera bagahanwa kuko uriya muco ntabwo ari uw'i Rwanda.

Nta Munyarwanda watojwe ufite indangagaciro ukwiye kuba yitwara kuriya, yaba umuyobozi, umuturage cyangwa undi wese ukwiye kuba yitwara kuriya. Twasabye inzego zishinzwe iperereza ko zitagarukira ku baturage gusa, zishakishe impande zose umuntu uwo ari we wese waba yarabigizemo uruhare uzamenyekana azabihanirwa n'amategeko.

Hari ingaruka intambara yo muri RDC igira ku mutekano w'Intara y'Iburengerazuba?

Birumvikana iyo umuturanyi adafite umutekano, ntabwo nawe wizera ko ufite umutekakno ariko icyiza ni uko dufite inzego z'umutekano ziri maso zirinze inkiko z'u Rwanda, zirakurikirana umutekano ku buryo twebwe nk'intara turatekanye.

Ibyo bibera mu gihugu cy'abaturanyi bibera iyo nyine ariko twebwe RDF n'izindi nzego z'umutekano bafatanya ziri maso ku buryo uwashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda wese ntabwo yabigiriramo amahoro kuko inzego zose z'umutekano ziri maso.

Ibijyanye n'ubucuruzi kugeza ubu nyuma y'aho intambara ya FARDC n'indi mitwe bafatanyije na M23 [igabanyije umuvuduko] M23 igafata Goma na Bukavu, ubona ko ubucuruzi n'urujya n'uruza bisa n'aho byongeye kugaruka kandi urabona ko abaturage bacu bishimiye kujya guhahayo no kujyanayo ibicuruzwa nta kibazo.

Ni izihe ngamba zo guhangana n'ibiza bijya byibasira Intara y'Iburengerazuba?

Ku bijyanye n'ingaruka z'ibiza, Intara y'Iburengerazuba na yo yabonye umuburo wa Meteo Rwanda kandi abaturage bose baramenyeshejwe ndetse habayeho na gahunda yo kuvana abaturage bagaragaraga ko batuye mu manegeka.

Ubu abadafite aho bacumbika handi hatari amanegeka bakodesherezwa n'ubuyobozi kugeza ubwo bazubakirwa n'amazu kuko hariho gahunda yo kubakira abari mu manegeka mu gihugu hose iyo gahunda irakomeje mu turere twose.

Ikindi cyakozwe ni uko mu miganda itandukanye dufatanyije n'abaturage n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye gukora imiganda cyane cyane iyo gusibura imiyoboro icamo amazi ndetse no mu muganda uheruka usoza ukwezi kwa Kane nibyo bikorwa twibanzeho.

Abaturage tubakangurira y'uko igihe babonye imvura nyinshi, kwirinda kuyigendamo bakugama ndetse n'abana bakabakangurira ko baba bari ahantu hatakwangiza ubuzima bwabo.

Ni iyihe mishinga minini mufite muri iyi ntara?

Muri iyi ntara ubundi hateganyijwe ibyambu bitanu, ariko muri byo icyambu cya Rubavu cyo cyamaze kuzura. Ikindi kirimo kubakwa ni icyambu cya Rusizi, kandi byose bizateza imbere ubucuruzi, ubuhahirane cyane cyane bwambukiranya amazi kuko ibicuruzwa niho bizajya binyura.

Ibyo byambu bisa n'aho bijyanye nanone n'amasoko navuga yambukiranya imipaka, aho dufite amasoko yagenewe ubucuruzi bwambukiranya imipaka agera kuri atanu kandi hafi ya yose arakora ku kigero ubona gishimishije.

Hari nk'isoko rya Rugari rirakora, hari isoko rya Bugarama, hakaba irya Rusizi n'i Karongi.

Ni uwuhe mwihariko w'iyi ntara mu bijyanye n'ishoramari?

Nibyo koko Intara y'Iburengerazuba ifite amahirwe menshi ku bashoramari cyane cyane reka duhere nko ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Hari zahabu, colta, gasegereti n'andi moko menshi y'amabuye y'agaciro ariko ikigaragara ni uko abashoramari bakiri bake.

Ariko ku bufatanye na RMB, turacyakora ubukangurambaga bwo kugira ngo habe hakorwa ubucukuzi bwa kinyamwuga.

Ikindi dufite ni ubuhinzi bw'icyayi nabwo ubona buteye imbere, dufite inganda zigera ku 10 ku buryo nta kibazo gihari, biri mu bintu byagiye bizahura abaturage mu bijyanye no kwiteza imbere.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahanganye-n-inzego-z-umutekano-i-rubavu-n-imishinga-migari-guverineri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)