Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula mu ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byagarutse ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ikoranabuhanga.
Byibanze by'umwihariko ku mpinduka zimaze kugaragara nyuma y'inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), yabereye i Kigali muri Mata 2025.
Iyi nama yerekanye uruhare rukomeye Afurika ishaka kugira mu mpinduramatwara ya Kane mu by'Inganda.
Muri ibi biganiro, Mupita yongeye gushimangira ko MTN Group izagira uruhare rugaragara mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n'ibijyanye na ryo, Mobile World Congress Africa 2025, izabera i Kigali mu mpera z'uyu mwaka.
Iyo nama izahuza abayobozi ba mu nzego zinyuranye, abikorera, n'ibigo by'itumanaho, n'abandi bahanga mu by'ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya telefoni.
Mupita uherutse kugirwa Visi-Perezida w'Umuryango Udaharanira inyungu wa Global System for Mobile Communications Association (GSMA), yagaragaje ko MTN Group izakomeza guteza imbere ikoranabuhaga rya Afurika binyuze mu mikoranire n'ibindi bigo, ndetse no gukoresha AI.
Yavuze ko MTN Group kandi izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere abaturage muri Afurika.
Sosiyete ya MTN Rwanda ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi aho iherutse gutangaza ko inyungu yayo y'igihembwe cya mbere cya 2025 yageze kuri miliyari 1,6 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bivuze izamuka rya 228,6% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo mu 2024.
Mu gihembwe cya mbere cya 2025, abakoresha MTN Rwanda bazamutseho 2,8% ugereranyije n'umwaka ushize, bagera kuri miliyoni 7,6, mu gihe abakoresha serivisi za MoMo bageze kuri miloni 5,3.
