Utereye ijisho mu rusisiro cyangwa ahari umujyi kuva ku kabari, restaurant na hoteli ujya ku kandi nta minota bigusaba, ndetse nta gushidikanya ko ibi bikorwa biha akazi abantu benshi.
Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza uko umurimo mu Rwanda uhagaze, yerekana ko mu gihembwe cya mbere cya 2025, uru rwego rwahaye akazi abarenga 42% by'abafite akazi mu Rwanda.
Ibikorwa bijyanye no kwakira inama n'ibirori bitandukanye mu 2024 byinjirije u Rwanda miliyoni 84,4$. Abantu basuye igihugu bo bageze kuri miliyoni 1,3.
Uwamurera Grace ushinzwe amasuku n'ubwiza muri hotel ONOMO yabwiye IGIHE mu myaka irindwi amaze ahakora bahawe amaserano y'akazi n'umushahara mwiza.
Ati 'Numva ko abakozi ba hoteli hari ikintu bakwiriye guhabwa ku buryo umuntu avuga ngo uyu muntu akora aha hantu kuko kugeza ubu byinjiza amafaranga menshi cyane, rero numva ko mu kuyinjiza natwe bikwiye kutugaragaraho.'
Uwamurera yahamije ko abona umushahara kandi, buri kwezi we n'abandi bakozi bagahabwa amafaranga y'ishimwe ku buryo amake yakiriye yari ibihumbi 30 Frw mu gihe amenshi ari ibihumbi 100 Frw.
Mu bandi bahiriwe n'umwuga w'amahoteli n'ubukerarugendo harimo Ndacyayisenga Constantin ushinzwe ibinyobwa n'ibiribwa muri Lemigo Hotel. Yavuze ko akazi kamufashije kwiyubaka no gutangira ubucuruzi.
Ati 'Uyu munsi ndimo gutekereza kuba rwiyemezamirimo, mfite coffee shop Sonatubes'
Uyu mugabo watangiye akazi akiri ingaragu, yarubatse kandi atangira ibikorwa by'ubucuruzi byose bivuye mu gukora muri hoteli.
Abakora mu gikoni bahorana imvune
Chef Ramadhan Sindayigaya wamenyekanye nka Chef Rama yatangaje ko mu myaka 17 amaze muri uyu mwuga ntacyawumurutira.
Gusa yahamije ko kuwukora bisaba kwitanga kandi abakoresha bagaha agaciro aba-chefs kuko igikoni ari nk'urutirigongo rwa hoteli na restaurant.
Ati 'Hariho ibyiza abandi babona twebwe tutabona kubera ko mu gihe abandi bari mu byishimo twe ni bwo tuba dufite akazi haba mu mpera z'icyumweru mu gihe abandi baruhutse twe ni bwo tuba dufite akazi [â¦] gusa ni ko akazi kubatse ntawavuga ngo ni ugufatwa nabi ahubwo icyo navuga, ibyo abandi babona mu bindi byiciro by'akazi abatetsi na bo barabibona?'
Chef Rama yavuze ko mbere abantu babonaga abatetsi nk'abakozi bo mu rugo ariko ubu ari umwuga buri wese yishimira kujya kwiga.
Hari abakicira isazi mu jisho...
Umunyarwanda yavuze ko bamwe baba barira abandi baseka. Uwimana Pascal ubu ukorera Ste Famille Hotel, yavuze ko aho yabanje gukorera hari ibibazo gusa ku buryo ntacyo umukozi yahasize azabasha kwigezaho.
Ati 'Hari aho nakoze usanga amafaranga amwe bayaguhembera mu ntoki andi ugasanga bayashyize kuri banki ku buryo usanga rimwe na rimwe umuntu ahomba na bya bintu bya ngombwa nko guteganyirizwa igihe cy'izabukuru, kumutangira ubwisungane mu kwivuzaâ¦hari aho usanga harimo isumbana ry'ishimwe ry'umukozi kandi bose bakora akazi kamwe. Urumva ko rero bituma hamwe hari abaseka ahandi ugasanga hari abaseka imbere y'umukiliya ariko bakagera mu rugo mu mufuka nta kintu kirimo.'
Umubare munini wa hoteli zikora nabi zitanga amasezerano y'akazi atanga amezi, umushahara w'intica ntikize n'ibindi bituma abakozi badashobora kwiteza imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa Syndicat y'Abakozi bakora muri Hoteli, utubari na restaurant, Flora Nyiratsinda yavuze ko hakwiye gushyirwaho umushahara rusage ugenewe abantu bakora mu myanya imwe kuko usanga abakozi babiri bakora muri hoteli z'inyenyeri eshanu ariko badahabwa ibingana cyangwa n'uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe kimwe.
Ati 'Mba numva RDB uko ishyira mu byiciro hoteli igendeye ku nyenyeri yakagiye ishyiraho n'imishahara y'abakozi. Niba ushinzwe abakozi aha ahembwa aya n'abandi bakayagenderaho utabishoboye akajya mu nyenyeri zo hasi.'
Ikindi kibangamiye abakora mu mahoteli, ni uko abigira ku murimo hashize imyaka ine batarahabwa 'certificat' nyamara mu zindi nzego Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro.
Nyiratsinda yavuze ko batanze ibyangombwa byose ku nzego zishinzwe gukoresha ibizamini abigira ku murimo ariko ntibitange umusaruro, ahubwo bakabona itangazo risaba ko umunyeshuri kujya mu ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo cyangwa mu ry'abakozi.
Ati 'Umukozi aba mu ishyirahamwe rya ba rwiyemezamirimo gute?'
Basaba kandi ko mu gihe umukoresha yemeye gutangira abakozi ubwishingizi bwo kwivuza buzwi nka RAMA bwagumishwaho kugira ngo abakozi barusheho kugira ubuzima bwiza.