
Ibikorwa bafatanyijemo n'abo mu Mudugudu wa Mucojo, byibanze ku gusukura ibice bitandukanye birimo isoko rya Mucojo.
Icyo gice ni kimwe mu byari byarigaruriwe n'ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama'ah bishamikiye ku mutwe w'iterabwoba wa Islamic State kugeza mu Ukwakira 2024, mbere y'uko Ingabo z'u Rwanda zikibohora.
Hassan Fazenda uyobobora Mucojo yagaragaje uburyo bishimira ibikorwa by'Inzego z'umutekano z'u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano usesuye muri ako gace.
Ati 'Tubashimira ubwitange mwagaragaje. Mwaritanze kugira ngo dushobore kugaruka mu ngo zacu. Ubufasha bwanyu bukomeje kudufasha kwigobotora ingaruka z'umutekano muke twari tumazemo imyaka ine.'
Lt Col Andrew Mugabo na we yashimiye ubufatanye abayobozi b'inzego z'ibanze bakomeje kugaragariza Ingabo z'u Rwanda na Polisi, yizeza ko bazakomeza kubafasha, hibandwa ku kwimakaza amahoro arambye, ariko banagira uruhare mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Hari nyuma y'uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera kuri 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.
Mu 2022 inzego za gisirikare z'u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.


