Depite De Bonheur Jeanne d'Arc yatorewe kuba Umunyamabanga wa PSD mu Mujyi wa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

De Bonheur yatoranywe n'abandi bayobozi babiri bagize komite nyobozi y'iryo shyaka ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye ku wa 24 Gicurasi 2025.

Ku mwanya wa Perezida wa PSD mu Mujyi wa Kigali hatowe Nsabimana Joseph, naho ku mwanya wa Visi Perezida hatorwa Twagirimana Gad.

Uwayoboye ayo matora, Nyirahabimana Aisha usanzwe ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yasabye abatowe guhuza gahunda za PSD na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2).

Yagize ati 'Turashaka ko aba bayobozi baza bagashyira mu bikorwa ibiri muri Manifesto ya FPR kuko hari ibikorwa byacu muri iyo Manifesto kandi twemeranyaho. Abo bayobozi turashaka ko baza bagakora bagakangura abayobozi bari mu turere bagahuza ibikorwa, kugira ngo turebe uko Igihugu cyatera imbere ariko binyuze mu muyoboro w'abayoboke bacu ba PSD.'

Nyuma yo gutorerwa kuyobora PSD i Kigali, Nsabimana yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukwihutisha imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bayoboke b'iryo shyaka haba i Kigali n'ahandi kuko icyerekezo ari kimwe.

Uwamahoro Pascaline uri mu bayoboke b'urubyiruko ba PSD i Kigali, yabwiye RBA ko icyo basaba abo bayobozi bashya batowe ari ukubafasha kubona amahugurwa yo kwiteza imbere no kugira uruhare mu bindi bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage.

Komite nyobozi ya PSD mu Mujyi wa Kigali yatorewe kuyobora iryo shyaka mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

Depite De Bonheur Jeanne d'Arc yatorewe kuba Umunyamabanga wa PSD mu Mujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-de-bonheur-jeanne-d-arc-yatorewe-kuba-umunyamabanga-wa-psd-mu-mujyi-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, July 2025