
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025 ubwo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifatanyije n'Urwego rw'Ubwiteganyirize byatangizaga uburyo bushya bwo kwishyura mituweli hashingiwe ku makuru ari muri sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by'Ubudehe.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2024/2025, RSSB yinjije amafaranga arenga miliyari 84 Frw avuye mu bwisungane ariko ko Leta yatanzemo arenga miliyari 53 Frw kugira ngo yunganire ikigega cya mituweli.
Ati ''Ayakomotse ku musanzu w'abanyamuryango ni miliyari zirenga 30 Frw bingana na 36% y'amafaranga yose. Andi angana na miliyari 53 Frw yakomotse ku bundi buryo Leta yafashije ikigega cya mituweli mu kubona inkunga.''
Kayonga yavuze ko nibura amafaranga abaturage batanga kuri mituweli Leta ibongereraho amafaranga menshi kugira ngo bivuze. Yasabye abaturage badafite ubundi bwishingizi kwishyurira mituweli hakiri kare kugira ngo bazabone uko bivuza.
Kuri ubu abaturage batangiye kwishyura mituweli hashingiwe kuri Sisiteme Imibereho, aho amakuru y'urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y'imibereho y'urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y'abagize umuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza nk'uko ibyiciro by'Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.
RSSB ivuga ko kandi imiti yatangirwaga kuri mituweli yongerewemo imiti ya kanseri, insimburangingo n'inyunganirangingo n'indi miti myinshi izafasha abaturage kubona ubuvuzi bufite ireme.
Kugeza ubu abanyamuryango basaga miliyoni 11 bangana na 88% by'Abanyarwanda bose nibo bamaze kwiyandikisha mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu gihe Leta yifuza ko nibura bigera ku 100%.

