Kugira abaturage bafite ubukene ku kigero cyo hasi tubikesha ubufatanye - Meya wa Nyabihu - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Uyu mwanya aka Karere kagize ugashyira ku mwanya wa mbere mu tugize Intara y'Iburengerazuba, aho gakurikirwa n'aka Ngororero kaje ku mwanya wa 17.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gafite abaturage bakennye ku kigero cya 20,2%, aho imiryango 35.277 ari yo ikiri mu bukene.

Mu kiganiro n'uyu muyobozi w'Akarere yahishuye ko kugira abaturage bari mu bukene ku kigero cyo hasi babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame ishyira umuturage ku isonga, akagira aho ava n'aho ajya.

Ati 'Nk'uko mubibona akarere kacu kagabanyije ubukene ku kigero gishimishije, kuko mu myaka irindwi ishize twari turi ku gipimo cya 39.6%, ariko ubu muri EICV ya 7 twageze kuri 20,2 %, turishimira ubufatanye bwa twese nk'abayobozi, abafatanyabikorwa n'abaturage kubera ko bose babigizemo uruhare, bijyana no kumva gahunda za Leta no kumenya gukoresha neza ibihari, birinda gusesagura bidasigana n'imyumvire umuturage aba agezeho. Dufite kandi ibikorwa byinshi dushimira imiyoborere y'Umukuru w'Igihugu yatumye tubigeraho.'

Akomeza avuga ko byabasabye ibikorwa byinshi kugira ngo babashe kugabanya ubukene kuri iki kigero, ahamya ko imihanda y'ibilometero 93 yubatswe mu gice cy'inzuri za Gishwati, ikanakora mu Mirenge ine byafashije aborozi kugeza umukamo ku makusanzyirizo no ku ruganda ruyatunganya rwa Mukamira atangiritse, kuko mbere umusaruro mwinshi wangirikaga.

Meya Mukandayisenga ahamya kandi ko kuba igiciro cy'amata cyarazamutse byafashije abaturage kwivana mu bukene, kuko litiro yayo yavuye ku biceri 80 Frw uyu munsi ikaba igeze ku mafaranga 400 Frw, byafashije benshi gushyira imbaraga muri gahunda ya Girinka, kuko isoko ry'amata ryazamutse.

Meya Mukandayisenga kandi yavuze ko hari ingamba zihari zo guhangana n'ubukene nk'uko bikubiye mu ngamba za Guverinoma z'iterambere z'imyaka itanu (NST2).

Nyabihu, mu mwaka w'Ingengo y'imari 2023/2024 bari bafite umuhigo wo guhuza ingo 7.219 n'amahirwe no kuziherekeza, ariko kugeza kuri uyu munsi iyi gahunda imaze kugera ku ngo 3.691, aho basigaranye sigaye ingo 3.528.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2024, Abanyarwanda miliyoni 1,5 bavuye mu bukene, ubukene bwavuye kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Ni bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y'ingo mu Rwanda (EICV7), NISR yashyize ahagaragara kuwa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko bashyizeho ingamba nyinshi zo gukura abaturage mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugira-abaturage-bafite-ubukene-ku-kigero-cyo-hasi-tubikesha-ubufatanye-meya-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 14, June 2025