Ni igitekerezo gishingiye ku mushinga w'itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi uzemerera abantu kuba batwitirwa.
Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byateguwe n'Umuryango 'Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural', byibanze ku bikubuye mu mushinga w'itegeko rigena serivisi z'ubuvuzi wunguranweho ibitekerezo.
Ni ibiganiro byarimo imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda, byabereye i Kigali kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025.
Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, Uwimana Xavérine yavuze ko babona muri uwo mushinga w'itegeko harimo ibyuho bitandukanye bifuza ko baganiraho n'indi miryango itegamiye Leta.
Ati 'Twashakaga ko haboneka ibitekerezo byinshi kuri iri tegeko kugira ngo tubishyikirize Inteko Ishinga Amateko nk'uko dusanzwe dukora ubundi buvugizi.'
Umushinga w'itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi uherutse kumurikirwa abagize Inteko Ishinga Amategeko uhuriza hamwe amategeko atatu asanzweho arimo irigenga umwuga w'ubuvuzi, irigenga ubwishingizi ku mwuga w'ubuvuzi n'irigenga ubuzima bw'imyororokere y'abantu.
Umujyanama mu by'amategeko wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, Me Mukantabana Rose, yavuze ko mu bitekerezo byatanzwe harimo ibyo bazashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bisuzumwe bibe byakongerwa muri uwo mushinga w'itegeko ritarasohoka.
Yavuze ko ibitekerezo bakiriye bigaragaza ko hari bimwe mu bigize uwo mushinga w'itegeko bikwiye kunozwa kurushaho ibindi bikongerwamo.
Ati 'Ingingo yo gutwitira undi yazasobanuka neza hakamenyekana uburenganzira n'inshingano z'usaba iyo serivisi yo gutwitirwa ndetse n'iby'uyitanga kurusha uko biri mu mushinga ubu ngubu. Umushinga w'itegeko uteganya ko bizajya bikorwa ku masezerano y'abahana iyo serivisi ariko byaba byiza hagiyeho imirongo migari isobanura ibizaba biyakubiyemo.'
Ikindi gitekerezo Me Mukantabana yavuze kigomba kunozwa muri uwo mushinga ni ingingo ijyanye n'abemerewe serivisi yo gutwitirwa.
Ati 'Umushinga w'itegeko uvuga ko byemewe hagati y'abashyingiranywe ariko ibitekerezo byatanzwe bigaragaza ko itegeko ritafunga ngo ribyemerere abo gusa kandi hari n'abandi bashaka kubyara hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hatanzwe ingero z'abakobwa batabonye abagabo cyangwa abatabashaka n'abasore badafite abagore.'
Yakomeje ati 'Na bo badafite abo bashyingiranywe itegeko ntiryababuza ayo mahirwe yo kubona abana binyuze mu ikoranabuhanga kuko badafite abo bashakanye kandi bafite ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi gisabwa.'
Me Mukantabana kandi yavuze ko muri uwo mushinga w'itegeko hari ingingo ivuga ko abaganga bazajya bakora amakosa ku barwayi bazajya bahanwa n'ingaga bakoreramo ariko rikaba ridateganya ko uwagizweho ingaruka yemerewe kuregera indishyi nk'uko byari bisanzweho.
Ati 'Nta kigaragaza ko abo barwayi bashobora kuregera urukiko basaba indishyi cyangwa se ngo izo ngaga zizitangire ba baganga. Amakosa arahanwa ku batanze serivisi mbi ariko uwagizweho ingaruka n'izo serivisi nta ho itegeko ryamugaruyemo.'
Umushinga w'itegeko rigenga serivisi z'ubuzima ukomeje kuganirwaho n'inzego zinyuranye binyuze muri Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ikomeje kwakira ibitekerezo ngo rizatorwe ribereye Abaturarwanda bose.



