Ikibuga cy'indege gishya, imihanda n'amavuriro mu bikomeye bizaranga umwaka wa 2025/26 (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu mbanzirizamushinga y'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta ya 2025/2026 yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 8 Gicurasi 2025.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Yusuf Murangwa yagaragaje ko Leta iteganya gukoresha miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yakoreshejwe mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/2025.

Ibikorwa bizibandwaho bikubiye muri gahunda y'igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) birimo ibigamije kwihutisha ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Kurikira ikiganiro kirambuye cya Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ibizibandwaho mu ngengo y'imari ya 2025/2026

Minisitiri Murangwa yahamije ko hazakomeza kubakwa imihanda ya kaburimbo n'indi ifasha abantu mu guhahirana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-gishya-imihanda-n-amavuriro-mu-bikomeye-bizaranga-umwaka-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)