Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange kigiye guhabwa kaburimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byakomojweho ku wa 10 Gicurasi 2025, ubwo ubuyobozi, abakozi n'abanyeshuri ba Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR) basaga 150 basuraga Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange bituranye.

Ubutwari bw'abana b'i Nyange, bukomoka ku mutima ukomeye bagaragaje mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, ubwo abacengezi babagabagaho igitero bakabategeka kwitandukanya, Abahutu ukwabo n'Abatutsi ukwabo, barasubiza ngo "Twese turi Abanyarwanda".

Umuyobozi mu Rwego Rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta z'Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yatangaje ko mu rwego rwo gusigasira iki Gicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange, CHENO yiyemeje no kuhagira nyabagendwa kurushaho.

Mu bihateganyijwe gukorwa, harimo kubaka umuhanda wa kaburimbo urenga ikirometero kimwe, uva ku muhanda munini wa Muhanga-Karongi, kubaka parikingi y'abahasura, ndetse no kubaka aho kuruhukira abantu bica isari.

Rwaka yavuze ko n'ubwo hari ibyakozwe byinshi mu kuhanoza birimo kuvugurura amashuri yari asakaje amategura agashyirwaho amabati akanashyirwamo ibimenyetso by'amateka y'ibyabereye aha i Nyange, ariko bakomeje kubona ko hari ibikwiye gukomeza kuvugururwa mu kurushuhaho kuhaha agaciro birimo umuhanda mwiza ndetse no kuhatandukanya n'ishuri.

Ati ''Mu kurushaho kunoza imigendere y'abasura aha i Nyange, twatekereje ko Igicumbi cy'Intwari gitandukanywa n'ishuri nyir'izina kuko abasuraga bajyaga barogoya abanyeshuri babarangaza, ubu tugiye kubaka parikingi yihariye izaba inafite ubwiherero, ndetse n'aho abasura bafatira icyo kurya no kunywa (coffee shop).''

Yakomeje avuga ko ibi bizajyana no kubaka kaburimbo, izaba iva ku muhanda munini, ikazatuma abahasura barushaho kuhagera bitabagoye mu gihe mbere habaga hari ubunyereri.

Ati ''Gahunda yo gukora umuhanda yo yaratangiye, kuko ubu ibikorwa byo gutanga ingurane w'aho uzanyura biri gukorwa n'abimurwa batangiye kugenda. Umuhanda uzakorwa na RTDA, abari kubaka umuhanda wa Muhanga ni nabo bazanakomeza uyu.''

Muri rusange ibikorwa bijyanye no gusigasira Igicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange bigeze kuri 90% ushingiye ku ko bacyifuza, ibindi bigikeneye imbaraga hakavugwamo no kongera ibitabo mu isomero ry'abahasura kugira ngo bajye bahava bungutse byinshi.''

Abasura iki Gicumbi cy'Intwara z'Imena cya Nyange bahamya ko kibumbatiye amateka y'urugero rwiza rw'umunyarwanda uboneye u Rwanda rw'ubu rukeneye, wuje ingangagaciro y'ubumwe n'ubunyarwanda nyakuri, bagasaba n'abandi banyarwanda kugira umuhate wo kuhasura bakahavoma amasomo yubaka gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda'.

Kuri ubu, abahasura bakomeje kwiyongera biganjemo abanyeshuri, abakozi b'ibigo bitandukanye ndetse n'abanyamahanga.

Mu minsi ya vuba umuhanda werekeza ku Gicumbi cy'Intwari z'Imena cya Nyange, uzaba watangiye gushyirwamo kaburimbo
Mu mpinga y'aka gasozi ni ho hubatse Ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu rya Nyange ryashibutse intwari 47 zo mu cyiciro cy'Imena
Mu busitani bw'Ubutwari hagaragaramo ibyapa biriho amwe mu mateka y'abana n'urubyiruko rwagerageje kurwanya ivangura ritandukanye hirya no hino ku Isi
Kimwe mu byumba bigaragaza amateka aha ku Gicumbi cy'Intwari z'i Nyange hagaragara intwari 39 zarokotse ubwicanyi
Muri ubu busitani hagaragara ingero z'intwari mu zo mu bindi bihugu zarwanyije ivangura rishingiye ku ruhu, ku bumuga, igitsina n'ibindi
Rwaka Nicolas wo muri CHENO yabwiye umuryango mugari wa Kaminuza Gatorika y'u Rwanda ko abana b'i Nyange babaye urugero rw'u Rwanda rushya nyuma ya Jenoside
Ikimenyetso cy'Ubutwari i Nyange
Ibikorwa byo kwishyura abari bafite ibikorwa ahazanyura umuhanda wa kaburimbo ujya ku Gicumbi cy'Intwari z'Imena za Nyange birarimbanije
Hari gahunda yo gushyira ibitabo bivuga ku mateka n'ubutwari muri iki cyumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igicumbi-cy-intwari-z-imena-cya-nyange-kigiye-guhabwa-kaburimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)