Ishingiro y'uyu mushinga w'Itegeko ryatowe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ariko ukazakomeza gusuzumirwa muri Komisiyo harebwa ingingo ku yindi mu zirenga 70 ziwugize.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yasobanuye ko iri tegeko rigamije koroshya ibikorwa byo gucunga, kubika, no kugenzura inyandiko z'agaciro.
Ni inshingano zari zifitwe gusa na Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, ariko nyuma yo kwemeza iryo tegeko n'abandi bashobora kwemererwa gutanga serivisi zo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro mu gihe Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, Capital Market, kizasigarana inshingano zo kubigenzura.
Ati 'Impamvu ya mbere ni ukoroshya imikorere y'ibikorwa byo gucunga inyandiko z'agaciro, itegeko risanzwe ryemerera Banki Nkuru y'u Rwanda kuba ari yo yonyine ikora ibikorwa byo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro mu Rwanda.'
Yakomeje ati 'Ukurikije iterambere ryitezwe ry'isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda cyane cyane muri gahunda yo kugira Kigali igicumbi cy'imari, byagaragaye ko n'abandi bakwiye kwemererwa gukora ibikorwa byo gutanga serivisi zo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro bikanatanga ishusho nziza ku rwego mpuzamahanga ko u Rwanda rufunguriye amarembo buri wese ubushoboye mu gutanga izo serivisi.'
Yavuze kandi ko iryo tegeko rigamije kunoza imiyoborere y'ububiko bw'impapuro z'agaciro no gukemura ikibazo cy'uko BNR yakoraga nk'urwego rucunga, ikanagenzura imikorere y'urwego rw'ububiko bw'inyandiko z'agaciro.
Ati 'Uyu mushinga uzaha Urwego rushinzwe Kugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane CMA ishingano zo kugenzura imikorere y'ububiko bw'inyandiko z'agaciro nk'uko biteganywa n'amategeko y'umuryango mpuzamahanga uhuza inzego zigenzura isoko ry'imari n'imigabane.'
Yagaragaje kandi ko bigamije guha urubuga abafatanyabikorwa bose mu iterambere no gushyiraho uburyo bw'amategeko rurengera abari mu masezerano mu gihe hari uruhande rwahombye.
Ikindi cyavuguruwe ni uko ingwate irebana n'inyandiko z'agaciro izajya icunga n'ikigo cyangwa urwego ruzaba rufite inshingano zo kubika izo nyandiko z'agaciro aho kuba Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB.
Murangwa yerekanye ko iyo hafunguwe amarembo bifasha cyane mu kwiyongera kw'abacuruza imari bikazamura urwo rwego kandi ko amategeko mpuzamahanga yamaze gushyirwaho, bikaba bidakwiye guteza impungenge.
Depite Nyirabazahiyire yashimye uwo mushinga w'iryo tegeko, yemeza ko ugamije kureshya abashoramari baturutse hirya no hino mu rwego rw'imari n'imigabane mu Rwanda.
Ati 'Nshyigikiye ishingiro ry'uyu mushinga cyane ko biri mu rwego rwo kureshya abantu bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bitabire isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.'
Depite Uwababyeyi Jeannette, yabajije impamvu nka Banki Nkuru yambuwe inshingano z'ubugenzuzi n'ingaruka bishobora guteza, ariko Minisitiri Murangwa ashimangira ko nta mpungenge bizateza.
