Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari.
Ndizeye yagaragaje ko bimwe mu bibazo bituma abakiliya batishyura neza inguzanyo bishingiye ku nyungu ziri hejuru mu bigo bimwe by'amabanki nka SACCO, imikoranire idahwitse hagati y'ibigo by'imari n'ababigana ndetse no kuba benshi basinya amasezerano y'inguzanyo batabanje kuyigaho neza.
Yagaragaje ko mu bikwiye gukorwa harimo kugabanya igihe ntarengwa umuntu usaba inguzanyo ayemererwa kuko hari aho usanga bitwara amezi atatu, kandi bishobora kugira ingaruka ku kudindiza ibikorwa by'uyisaba, asaba ko byagezwa nibura ku kwezi kumwe.
Yakomeje ashimangira ko banki zikwiye kunoza imikoranire n'abakiliya bazo zigakurikirana uko inguzanyo bahabwa zikoreshwa.
Ati 'Ndasaba ko amabanki akorana neza n'abakiliya kuko imikoranire ntabwo ihwitse. Twasanze iyo umuntu amaze gufata inguzanyo, banki zitaba zikimukurikiranye. Kuvuga ko abakiliya bakoresha amafaranga mu bindi bikorwa bitari biteganyijwe si byo kuko abatugana benshi bavuga ko n'impamvu ishobora kuboneka ari uko aba abona atazashobora kwishyura akaba yayajyana mu gikorwa cyunguka ngo azabashe kwishyura neza."
Yakomeje ati 'Niba mumuhaye inguzanyo ni mumufashe mu mukurikirane, kuko igihombo iyo kimugezeho namwe kibageraho.'
Umuyobozi mu Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, Nkongori Pacifique, yavuze ko urwego rw'Amabanki rufite inshingano zo gukurikirana imikoreshereze y'inguzanyo zitangwa.
Ati 'Inguzayo iyo imaze gutangwa habaho indi komite ishinzwe kureba icyo yakoreshejwe, akazi kayo ni ukuvuga ngo amafaranga twatanze yakoreshejwe ibyo yasabiwe. Nyuma y'igihe runaka umuntu ajyayo kureba ko yakoreshejwe neza kandi ni ibintu bigomba gutangirwa raporo.'
Yakomeje ati 'Ntabwo banki ziberaho gusa gutanga amafaranga cyangwa kunguka gusa ahubwo turi n'abafatanyabikorwa. Tugomba kuvuga ngo uyu muntu nubwo yahawe amafaranga akaba ari mu bucuruzi hari ubundi bumenyi dushobora kumwungura kugira ngo atayoba.'
Nkongori yavuze ko hari ubwo usanga abakiliya basabye inguzanyo bahita bajya gukoresha amafaranga basabye mu bindi kandi akenshi bagirwaho ingaruka no kutishyura uko bikwiye.
Senateri Mugisha Alexis yabajije niba nta buryo bwateganyijwe umukiliya ashobora kumenyeshamo banki ko ahinduye umushinga bitewe n'uko uwo yari yasabiye ingwate bigaragaye ko uzamuhombya.
Uwera Pelagie yavuze ko banki ikwiye gukurikirana koko ko uwahawe inguzanyo ayikoresha neza mu rwego rwo kunoza imikoranire y'impande zombi.
