Harimo n'izikorerwa mu Rwanda: Intwaro zigezweho zamurikiwe i Kigali (AMAFOTO) - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z'u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by'inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy'inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n'ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n'umutwe w'ingabo zihariye, ibyo guhangana n'iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n'ibindi.

REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye n'Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), ndetse zemewe gukoreshwa ku rugamba. Magingo aya zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda n'iza Israel.

Mu mbunda zikorerwa mu Rwanda harimo masotela (pistolet) n'imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n'izindi, harimo n'izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n'izindi zishobora kurasa muri mtero 800.

Harimo kandi izo mu bwoko bwa 'Machine Gun' nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n'indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).

Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk'amasasu, ububiko bw'amasasu (magazine) na lens bitumizwa hanze y'igihugu.

Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe harimo izigezweho zikorerwa mu Misiri, Turikiya n'ahandi.

Uruganda rukorera intwaro Ingabo z'u Rwanda rukora na masotela
REMCO ikora imbunda zikoreshwa na ba mudahusha
ACE-N-22 ni imwe mu mbunda zikorerwa mu Rwanda
Mu byamuritswe harimo n'imyambaro r'urugamba
Uganda yaserukanye imyambaro y'urugamba
Amasasu yamuritswe n'igisirikare cya Uganda
Imodoka za gisirikare zamuritswe n'uruganda rwo muri Turikiya
Imodoka y'intambara yitwa Cobra yakorewe muri Turikiya
Hamuritswe inkoranabuhanga rigezweho mu gukora intwaro nini

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-n-izikorerwa-mu-rwanda-intwaro-zigezweho-zamurikiwe-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 7, June 2025