Depite Uwamariya yasabye ko abaganga bakoze Jenoside bamburwa ububasha bwo kuvura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Depite Uwamariya yagarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Uruhare rw'abaganga, abaforomo n'ababyaza bari mu myanya y'ubuyobozi muri CHUB rwarigaragaje cyane mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, aho abarwayi n'abarwaza basaga 300 biciwe muri ibi bitaro.

Mu ngero zitangwa harimo Dr. Nshimyumuremyi Jean Berchimas wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) wamenyekanye mu gutegura ibikorwa by'ubwicanyi, harimo no gushyiraho 'Komite y'Inkunga y'Umutekano' yari igamije gutera inkunga Interahamwe.

Uyu yagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bayobozi nka Dr. Jean Baptiste Habyarimana, wari Perefe wa Perefegitura ya Butare, anafatanya n'abandi baganga ba CHUB mu bwicanyi.

Undi ni Dr. Munyemana Sosthène, wari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse akaba n'umuganga muri CHUB. Yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa, aho yahawe igihano cy'imyaka 24, ariko Urukiko Gacaca rwo rukamukatira imyaka 30 mu 2007, ku bwicanyi yakoreye muri CHUB no muri Tumba, aho yiciye abagore n'abana.

Hari kandi Dr. Sindikubwabo Théodore, wabaye Perezida muri Leta y'Abatabazi, akaba yari na muganga w'inzobere mu kuvura abana.

Uyu yatanze amabwiriza yo gukoresha ubumenyi bwa kiganga mu kwica Abatutsi mu nama yahurije hamwe abaganga b'Abahutu ku wa 21 Mata 1994 muri CHUB.

Yababwiye gukoresha ubumenyi bwabo mu kwica Abatutsi, harimo nko kwerekana aho umuntu agomba gukomeretsa kugira ngo apfe vuba, ndetse banabyigisha Interahamwe.

Hari kandi Dr. Gatera wari muganga w'amagufa wakoresheje gaze y'ubumara (Formol) mu kuvumbura Abatutsi bari bihishe mu ishyamba hafi ya CHUB maze baricwa.

Undi muganga wagize uruhare muri Jenoside ni Dr. Nshimyumukiza Jotham, wari umuyobozi w'ibitaro. Yahamijwe ibyaha bya Jenoside birimo no kwica abarwayi, abaganga n'ababyaza yari ayoboye.

Uyu azwiho kuba yarabwiye abasirikare ba ESO ko uwitwaga Karekezi Jean Claude wari umuforomo muri CHUB ari Umututsi, maze bamwicira imbere y'abarwayi.

Ashingiye kuri aya mateka, Depite Uwamariya Vénéranda, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye ko aba bicanyi bakidegembya bakurikiranwa mu bihugu bihishemo kandi bakamburwa n'ibyangombwa byo kuvura.

Ati ''Abatarafatwa bakwiye guhagarikwa ku murimo wo kuvura, bakanavanwa ku rutonde rw'abaganga bemerewe gukora. Bakwiye kandi no gushyikirizwa inkiko, kugira ngo abo bishe n'abo biciye bahabwe ubutabera.''

Amateka agaragaza ko byibura abaganga n'abaforomo basaga 60 bakoraga muri CHUB bakoze Jenoside haba mu bitaro, mu Mujyi wa Butare ndetse no mu nkengero zaho.

Abagize inzego z'umutekano bashyize indabo ku mva
Depite Uwamariya Vénéranda ashyira indabo ku rwibutso rwa UR-Huye ruruhukiyemo abazize Jenoside barimo n'abo muri CHUB
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo w'Ibitaro bya CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko abaganga ba none biyemeje kuziba icyuho cy'abaganga bijanditse muri Jenoside
Abatanze ubuhamya bagarutse ku kaga bahuye nako ubwo bahungiraga mu Bitaro bya CHUB
Depite Uwamariya Vénéranda yasabye ko abaganga bahemukiye u Rwanda bari mu mahanga bamburwa ibyangombwa byo kuvura bakanashyikirizwa inkiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-uwamariya-yasabye-ko-abaganga-bakoze-jenoside-bamburwa-ububasha-bwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)