
Umuhanzi w'umuraperi w'Umunyamerika, Chris Brown, yatawe muri yombi ku wa Kane mu Bwongereza akekwaho gukubitira umuntu muri nightclub yo mu mujyi wa Londres mu mwaka wa 2023.
Nk'uko byatangajwe n'ikigo cy'itangazamakuru Associated Press, Polisi y'Umujyi wa Londres (Metropolitan Police) ntiyatangaje amazina y'uwafashwe, ariko yabwiye icyo kinyamakuru ko yafashe umugabo w'imyaka 36 muri hoteli yo mu mujyi wa Manchester, akekwaho 'gukomeretsa bikomeye umuntu ku bushake.'
Amategeko y'u Bwongereza abuza gutangaza amazina y'umuntu uregwa akimara gufatwa kugira ngo urubanza rutazabera mu marangamutima, ahubwo ruzabe urw'ubutabera buhamye.
The Sun, ikinyamakuru cyatangaje aya makuru bwa mbere, cyavuze ko umuhanzi ukora umuziki witwa Abe Diaw ari we wareze Chris Brown, avuga ko yamukubise icupa ku mutwe, akamukubita ibipfunsi ndetse akanamukandagira ubwo yari aguye hasi, ibyo bikaba byarabereye muri TAPE Nightclub muri Gashyantare 2023.
Diaw yavuze ko byatumye ajyanwa mu bitaro, maze ahitamo kurega Chris Brown asaba indishyi zingana na miliyoni 16 z'amadolari ya Amerika.
Ibi byabaye mu gihe Chris Brown yari mu rugendo rw'ibitaramo mu Bwongereza. Uyu muhanzi ateganyijwe gusubira mu Burayi muri Kamena na Nyakanga 2025 mu rugendo rwe rw'ibitaramo yise Breezy Bowl, rwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Icyakora, abahagarariye Chris Brown ntibahise bagira icyo batangaza kuri ibi birego ubwo babazwaga na Fox News Digital.

Ibi si ubwa mbere Chris Brown ahuye n'ibibazo byo gufatwa n'inzego z'umutekano.
Mu 2009, yigeze gutabwa muri yombi azira gukubita uwari umukunzi we Rihanna, ndetse muri uwo mwaka yemeye icyaha cy'uruhare rwe mu gikorwa cyo kumukubita, akaba yarakatiwe igihano cyo gufungwa gisubitse.
Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru People, Brown kandi yashinjwe gufata ku ngufu umugore umwe mu Ukwakira 2024 ubwo yari kuri yacht ya Sean 'Diddy' Combs. Ibyo birego birasobanurwa mu kiganiro ndeste cy'inkuru mbarankuru cyashyizwe hanze na Warner Bros gifite umutwe ugira uti: 'Chris Brown: Amateka y'Urugomo.'
Chris Brown nawe yareze Warner Bros muri Mutarama 2025, avuga ko yamwandagaje imwita umunyamahane n'umugizi wa nabi ku buryo budafite ishingiro. Uyu muhanzi asaba indishyi zingana na miliyoni 500 z'amadolari.