
BasiGo yatangaje ko urugendo rwo gukwirakwiza izi modoka mu Rwanda rugeze heza kandi runatanga umusaruro mu kurengera ibidukikije, aho zimaze gutwara abagenzi basaga miliyoni mu gihe zimaze zigeze mu Mujyi wa Kigali ndetse zikaba zimaze kugenda urugendo rwari kuba rwarasohoye imyotsi ihumanya ya toni 170 iyo ziba zinywa lisansi cyangwa mazutu.
Igikorwa cyo gufungura umurongo w'imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi zerekeza mu ntara, cyabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, ubwo hamurikwaga imodoka 10 za sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express, imodoka yabonye ku bufatanye na BasiGo.
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, Orishaba Doreen, yavuze ko bishimira imigambi y'u Rwanda yo kugendana n'igihe, ari na yo mpamvu batangije ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi 100%, ndetse bakaba bavuye mu mujyi wa Kigali bagakomereza no mu Ntara bahereye mu Karere ka Muhanga.
Ati 'Twatangiye urugendo rwo gukorera mu Ntara. Twamaze gukora amagerageza y'imodoka zacu tuzijyana i Musanze zizamuka imisozi ya Gakenke zigera mu Kinigi, tujya i Nyanza na Huye mu Majyepfo, dukomereza Nyamata, Rwamagana na Kayonza mu mu Burasirazuba, dusanga imodoka zacu zikora neza, ubu twiteguye kwimukira mu tundi terere, n'intara zose.'
Habarugira Diane, umuyobozi muri Volcano Express, yahawe izi bisi z'amashanyarazi zo gukoresha mu nzira y'urugendo rwa Kigali-Muhanga, yatangaje ko iyi nzira bayitangiye nyuma yo kunyurwa n'ibyiza by'imodoka z'amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali.
Ati 'Tuzi ibibazo byabaye mu bwikorezi mu minsi yashize kubera izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli, aho Leta yigomwe ikaduha nkunganire kuri lisansi, ariko igeze aho ivaho. Natwe twararebye tubona ko tugomba guca ubwenge tukajyana n'igihe mu gukoresha amashanyarazi, kandi inyungu zirimo ni nyinshi haba mu kurengera ibidukikije, ikiguzi gito kubera nta mazutu zikenera ndetse no gutwara abagenzi neza batuje.'
Yakomeje avuga ko nyuma y'i Muhanga, izi modoka zizakomeza gukwira hose mu gihugu aho Volcano ikorera, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gihugu harengerwa ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ryo Gutwara Abantu n'Ibintu mu Rwanda (ATPR), Mwunguzi Théoneste, yavuze ko kuba iyi gahunda yabanjirije mu Mujyi wa Kigali ikaba igeze no mu ntara ari intambwe nziza mu guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu neza kandi budahenze.
Yakomeje avuga ko intego ihari ubu muri ATPR ari uko imodoka nshya bazajya bagura bazajya bibanda ku z'amashanyarazi 100%.
Imibare igaragaza ko iyi modoka izajya ikora urugendo rw'ibirometero 300 itongeye gucagingwa, ikaba ijyamo abagenzi barenga 40 bicaye neza, irimo ibyuma bitanga umuyaga, ifite murandasi ndetse n'ahantu buri mugenzi abasha gucanginga telefone ngendanwa ye.






