Ni imibare yagaragajwe mu nama yaguye yita ku burezi mu Ntara y'Amajyaruguru, yitabiriwe n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Mu Karere ka Burera habarurwa abana bataye ishuri 510 mu gihe abamaze kugarurwa ari 409, mu Karere ka Musanze ho habarurwa abana bataye ishuri 2420, mu gihe abamaze kugarurwa ari 2033.
Akarere ka Rulindo gafite abana bataye ishuri 2073, abamaze kugarurwa ni 1193, ni mu gihe mu Karere ka Gakenke abana bataye ishuri ari 660 abamaze kurigarurwamo ari 520, naho mu Karere ka Gicumbi abana bataye ishuri ni 2197 abamaze kugarurwa ni 1371.
Irere yavuze ko ko Igihugu gihangayikishijwe n'ikibazo cy'abana bata ishuri, agaragaza ko atari umwihariko w'Intara y'Amajyaruguru ahubwo ari ikibazo gihangayikishije Igihugu.
Ati 'Bimeze uko kandi Leta yarakoze byose bifasha umwana ngo ajye kwiga. Bisaba ko buri wese abigira ibye, kuko uyu mubare ku rwego rw'Intara ni munini. Dukeneye ko uyu mubare ugabanyuka ku buryo bufatika.'
Minisitiri Irere yavuze ko uturere dukeneye kwicara tukareba impamvu abana bata ishuri, kuko abarita usanga bajya mu bikorwa by'urugomo.
Umwana abarwa nk'uwataye ishuri iyo amaze umwaka wose atiga, mu gihe ukundi kutaryitabira bakubara nko gusiba.
Muri iyo nama kandi hagaragajwe ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikibazo cy'ibigo by'amashuri bituma abana amafaranga y'umurengera yo kugura imyambaro y'ishuri kandi ikaza itujuje ubuziranenge.
Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko abana b'u Rwanda bakwiriye kubona imyambaro y'ishuri yujuje ibisabwa kandi igiciro cyayo kitaremereye ababyeyi.
Ati 'Turacyafite ikibazo cy'ibigo by'amashuri bigituma abana amafaranga y'umurengera yo kugura imyambaro y'ishuri. Ni yo mpamvu icyo kibazo twakigarutseho mu nama yaguye y'uburezi, tureba uburyo abana bacu babona imyambaro myiza yujuje ibisabwa kandi ku giciro kitaremereye.'
Yavuze ko batangiye kwegera inganda bafite muri iyi ntara mu kwishakamo ibisubizo ndetse yemeza ko bagiye kujya bakorera iyo myambaro ku giciro kidahenze kandi zujuje ibisabwa.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko mu nganda bari kuganira na zo harimo urw'icyitegererezo, Noguchi Holdings Limited, ndetse rwamaze kwemera gukora imyenda idahenze kugira ngo ababyeyi boroherwe n'igiciro, inujuje ubuziranenge.
Ni uruganda ruherereye mu Murenge wa Rugarama mu nyubako zahoze ari iz'agakiriro k'Akarere ka Burera, zaje kwegurirwa abashoramari na leta.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Uruganda Noguchi Holdings Limited, Uwihoreye Samuel, avuga ko ku bufatanye n'intara bagiye gukorana n'uturere mu kwegereza ababyeyi imyambaro y'ishuri myiza ku giciro gito.
Ati 'Twerekanye imyambaro dukora, bayishimye badusaba kudashyiraho igiciro kiremereye ababyeyi kandi twabyemeye. Tugiye gutangira gukorana n'uturere dushyireho igiciro gito, dufashe abana bige bambaye neza kandi bibafashe gutsinda.'
Uwihoreye yavuze ko kuba Leta y'u Rwanda yarabakuriyeho imisoro ingana na 20% nk'abanyenganda, bizabafasha korohereza ababyeyi, bagabanya ibiciro.
Ikindi yavuze ko nta kibazo bazagira cyo guhaza isoko ry'Intara y'Amajyaruguru, kuko mu ruganda bafite abakozi 600, kandi bafite n'imashini ifite ubushobozi bwo gukata ibitambaro 1500 mu isaha.
Imibare igaragaza ko Intara y'Amajyaruguru ifite abanyeshuri 683,831, bose biga mu biga mu bigo by'Amashuri 787.



