Algorithm Inc yihaye intego yo gukorera miliyari 1$ mu myaka 10 iri imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, ubwo iki kigo cyizihizaga n'umunsi mpuzamamanga w'abakozi bishimira byinshi bamaze kugeraho.

Algorithm Inc ifasha abacuruzi kumenya amakuru y'ubucuruzi nk'ibyacurujwe, ibyaranguwe, ibisigaye mu bubiko, aho warangurira, ahari ibiciro byiza, imisoro, gukurikirana umusaruro w'abakozi, icungamutungo, kubona inguzanyo ntangwate n'ibindi, byose biciye muri porogaramu ya mudasobwa ya 'Ishyiga'.

Umuyobozi Mukuru wa Algorithm Inc, Kimenyi Aimable, yavuze ko muri iki gihe bidakwiye ko umuntu akoresha impapuro kugira ngo amenye uko ubucuruzi bwe buri kugenda, kuko ashobora kwibeshya cyangwa kwibagirwa agahomba.

Yavuze ko umuntu ukoresha ikoranabuhanga rya 'Ishyiga' adashobora guhura n'ibyo bibazo.

Ati 'Umuntu utaratangira gukoresha uburyo bwa Ishyiga yari akwiye kubufata vuba kugira ngo acunge ndetse amenye n'uko ubucuruzi bwe bugenda, kandi mu buryo bwizewe ntabe yanahomba.'

Akomeza avuga ko intego yabo ari kuva ku bakiliya barenga 2,000 bakagera ku barenga ibihumbi 100, muri Afurika yose.

Avuga ko mu myaka 10 iri imbere Algolithm Inc izaba ari ikigo gifite ubushobozi bwo kuzaba cyarakoreye miliyari 1$ kivuye ku bushobozi bw'arenga miliyoni 20$ kimaze gukorera ubu.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Algorithm Inc, Mvuyekure Corneille, avuga ko iyi ntego izagerwaho binyuze mu kongera serivisi batanga haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, cyane ko 60% y'ingengo y'imari bakoresha ishyirwa mu bushakashatsi n'iterambere.

Yagize ati 'Bivuze ko hari gukorwa byinshi cyane bizatuma ejo Algorithm Inc isohora serivisi nziza, zizewe, kandi zigendanye n'igihe nk'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, haba ku isoko ry'imbere mu gihugu cyangwa muri Afurika.'

Umuyobozi ushinzwe serivisi muri Algorithm Inc, Bizimana JMV, avuga ko icyiza cyo gukoresha serivisi zabo ari uko yerekana n'aho ibicuruzwa bihendutse ukaba wabasha kurangura udahenzwe.

Yagize ati 'Serivisi zacu zikwereka abacuruza ku giciro gito ukaba wabona n'inguzanyo yo kubirangura byihuse nta ngwate, urumva atari nk'inzozi? Abacuruzi bose bari bakwiye kutugana uyu munsi bakanatangira kubyimenyereza.'

Iki kigo kandi gitanga amahugurwa ku bijyanye n'imikoreshereze ya serivisi zabo ndetse gifitanye imikoranire n'ibigo bitandukanye by'amashuri.

Aya mahugurwa atangwa mu buryo bubiri, agenerwa abize ikoranabuhanga ngo bamenye uko ibyo bize byakoreshwa mu buzima busanzwe n'agenerwa abantu bose bifuza kumenya uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu bucuruzi.

Umukoresha uzajya ukoresha umukozi ufite impamyabushobozi mu bijyanye no gukoresha Ishyiga, azajya ahabwa iri koranabuhanga umwaka wose atishyura.

Ishyiga ni ikoranabuhanga rishyirwa muri mudasobwa, urikoresha yishyura ibihumbi 50 Frw ku kwezi. Rifasha abacururuzi bose ariko cyane cyane abakora mu nganda, hoteli, utubari, restaurents, butiki, ahacururizwa ikawa n'ahandi.

Algorithm Inc ikorera mu bihugu byo muri Afurika birimo u Burundi, Ghana, Zambia, Eswatini, Repubulika ya Centrefrique, RDC n'u Rwanda. Intego yabo ni gukorerwa mu bihugu byose byo muri Afurika mu myaka icumi iri imbere.

Ushaka ibisobanuro byabo wanyura kuri serivisi zabo wabasanga aha cyangwa ukabahamagara kuri 0798687932.

Umuyobozi Mukuru wa Algorithm Inc, avuga ko abona ikigo cye mu myaka 10 iri imbere azaba ari ikigo gifite miliyari 1$
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Algorithm Inc, yavuze ko hashize imyaka icumi Algorithm yigisha inatanga imenyerezamwuga, akaba ari ho bakura abakozi bashoboye
Ishyiga ni ikoranabuhanga rishyirwa muri mudasobwa kugira ngo rifashe umucuruzi kumenya uko ubucuruzi bwe buri kugenda
Algorithm Inc, ishyira imbere n'ubuzima bwiza bw'abakozi bakora siporo
Buri wa gatanu abakozi ba Algorithm Inc bakora siporo ziromo gukina Volleyball na Basketball
Algorithm Inc yizihije umunsi w'abakozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/algorithm-inc-yihaye-intego-yo-gukorera-miliyari-1-mu-myaka-10-iri-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, May 2025