
Byagarutsweho ku wa 09 Gicurasi 2025, ubwo ILPD yibukaga ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyahuje abayobozi, abakozi n'abanyeshuri b'iri shuri, kinitabirwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.
Mudederi Berchmas, wakoraga mu rukiko i Nyabisindu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wanaharokokeye, yagaragaje uko umuco wo kudahana wari waramunze u Rwanda rwo hambere, aho Umututsi yicwaga ntibigire inkurikizi.
Yagaragaje uko mbere ya Jenoside Abatutsi baraswaga cyangwa abantu bakajya gutera amabuye ku nzu z'abayobozi b'Abatutsi ariko ntihagire igikorwa.
Ati ''Ngaho nimumbwire, uyu munsi hari uwahirahira ngo ajye kwa Mudugudu, ahateze umutekano muke bimugwe amahoro? Ariko mbere abantu baricwaga, ntihagire igikorwa.''
Amb. Karega Vincent yagaragaje uko u Rwanda rwagize akaga, rucengezwamo amacakubiri n'abakoloni b'Ababiligi.
Yerekanye ko imyuga y'ubworozi ku Batutsi, ubuhinzi ku Bahutu n'ubuhanzi, ubugeni n'ubukorikori ku Batwa byari ibyiciro magirirane by'ubuzima kandi byose byubakaga u Rwanda, bitari amoko.
Yanavuze uko Ababiligi bacengeje inzangano z'iwabo mu Banyarwanda, aho bagereranyaga Abatutsi n'Aba-Flamands, Abahutu bakabisanisha n'Aba-Wallons.
Ati 'Ni ibintu bigayitse cyane! aho umwana wavukaga ku babyeyi, Se ari Umuhutu, nyina ari Umututsi akaba Umuhutu, Se yaba ari Umutusi nyina ari Umuhutu akicwa, ariko kandi n'uwabaga atazwi Se umubyara wenda ari n'umunyamahanga, yahitaga ahabwa ubwoko bwa nyina akicwa, byari ibintu bidafite ukuri kwa siyansi.''
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko kwibuka ari ngombwa cyane ko hafi ya ¾ by'Abanyarwanda batarengeje imyaka 35, bityo ko bakwiye kubwirwa amateka mabi y'u Rwanda, na bo bazayabwire abazabakomokaho.
Yahaye urubyiruko rwiga amategeko umukoro wo guhangana n'abagipfobya Jenoside biyambitse umwenda w'umwuga w'ubutabera, atanga urugero rw'urubanza rwa Shalom Ntahobari i Arusha.
Mu rubanza umwunganizi we Duncan Mwanyumba, yabajije uwo yahohoteye muri Jenoside gusubiramo uko yabigenje, niba yaramwambuye imyenda, yarafashe igitsina cye, niba yarakoresheje agakingirizo n'ibindi bibazo bitesha agaciro umutangabuhamya.
Yakomeje avuga ko hari n'ahandi nko mu Bubiligi baha urw'amenyo abatangahumya babafata nk'ababeshyi, asaba urubyiruko rwiga amategeko kubirwanya bivuye inyuma.
Umuryango mugari wa ILPD urimo n'abanyeshuri b'abanyamahanga, biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari ho hose ku Isi kuko ubumenyi bwo kubikora babufite.














