Ni ibyavuye muri Raporo y'ibikorwa bya Pariki y'Igihugu y'Akagera y'umwaka wa 2024, yasohotse kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025.
Ni raporo igaragaza ko imibare y'abakerarugendo basuye pariki y'Akagera mu 2024, aho abasuye iyi pariki bishyuye bagera kuri 48.230 muri bo 45% bakaba ari Abanyarwanda bangana, ibigaragaza uruhare runini rwa ba mukerarugendo b'imbere mu gihugu mu iterambere ry'iyo pariki.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, yasuwe n'abantu 54.141 barimo Abanyarwanda bangana na 26.047, abanyamahanga baturutse hanze y'u Rwanda 23.047 ndetse n'abanyamahanga batuye mu Rwanda 4.534.
Mu mwaka wa 2024 pariki y'Akagera yinjije miliyoni 4,7 z'amadolari y'Amerika [agera kuri miliyari 6,6 Frw] avuye kuri miliyoni 4,6 $ yari yinjije mu mwaka wa 2023.
Mu bindi bikorwa iyi Pariki yakoze mu 2024, yateguye ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abaturage mu byicirio bitandukanye, barimo abanyeshuri barenga 2000, abarimu 247, abayobozi b'inzego z'ibanze 249 n'abandi baturage bagera ku 8000.
Ibi bikorwa by'ubukangurambaga byabereye muri Pariki y'Akagera, aho byaranzwe n'ingendo shuri zirimo gusura inyamaswa (game drives) no gusobanurirwa ibikorwa binyuranye bikorerwa muri Savannah Learning Centre.
Byanajyaniranye no guhura n'abaturage baturiye iyi pariki hagamijwe kubaha umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu gukumira ibikorwa byangiza urusobe rw'ibinyabuzima.
Uretse ibi, hatanzwe ibiganiro ku maradiyo 50 no kuri televiziyo ebyiri, byose bigamije kwimakaza ubumenyi kuri gahunda zo kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyangiza pariki.
Iyi raporo igaragaza ko aya mahugurwa n'ubukangurambaga byabaye ingirakamaro mu guteza imbere imibanire myiza hagati ya pariki n'abaturage bayituriye no kubashishikariza kuyibungabunga nk'umutungo kamere igihugu cyungukira mo.
Pariki y'Akagera yashinzwe mu 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.120, aho ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo.








Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasura-pariki-y-akagera-bageze-ku-bihumbi-56-mu-2024