Yari umunyempano uruhurirane, agahorana urugwiro: Urwibutso ku buzima bwa Alain Mukuralinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yari umuntu ukundwa na benshi, dore ko ngo nta we ukundwa na bose, yakundirwaga umutima mwiza, kwicisha bugufi no koroherana, kugira ukuri n'ubunyangamugayo, ariko benshi bamukundiraga ko yakundaga no gushyenga kandi ntabe igifura. Aho yirirwaga nta rungu.

Mukuralinda yabonye izuba mu 1970, avukira mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, nubwo umuryango we n'umuryango we bahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

Amashuri abanza yayize mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana muri Saint Aloys yiga Icungamutungo, aho yarangije mu 1990, yitegura kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ariko uwo mwaka ntibabasha kujyayo kubera intambara, ibyatumye mu 1991 ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n'amategeko.

Akiva kwiga mu Bubiligi, yagarutse mu Rwanda atangira akazi k'Ubushinjacyaha, kuva mu 2002 kugeza mu 2015, nyuma umugore we yabonye akazi mu Buholandi ku cyicaro cya Heineken, bituma asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ajyana n'umugore we kuba mu Buholandi, aho bamaze imyaka ine, nyuma berekeza muri Côte d'Ivoire, mbere y'uko bagaruka gutura mu Rwanda, ubwo umugore we yari abonye akazi muri Bralirwa.

Kuva mu 2002 agera mu Bushinjacyaha yakoreye mu bushinjacyaha bw'Urukiko rw'Ubujurire i Kigali, mu 2004 habayeho ivugururwa ry'ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.

Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz'abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali akaba kandi yari mu itsinda ry'abashinjacyaha bashinja Dr. Leon Mugesera.

Mukuralinda kandi yasohoye n'igitabo yise "Qui manipule qui?" kigaruka ku migendekere y'urubanza rwa Ingabire, aho yagiye agaragaza ibimenyetso bifatika bishimangira uburyo Ingabire Victoire yigaragazaga nk'uharanira demokarasi n'uburenganzira bwa muntu nyamara mu ibanga atera inkunga imitwe yitwaje intwaro.

Mukuralinda kandi yagezeho anaba umuvugizi w'Ubushinjacyaha.

Umunyamuziki ukunda numupira

Mukuralinda yavugaga ko yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza aririmba muri korari z'abana mu kiliziya, nyuma agiye mu yisumbuye akomeza kuba mu miryango y'urubyiruko gatolika, aho bahimbaga indirimbo n'imivugo bitandukanye.

Ubwo yari arangiye ayisumbuye ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ayijyana no muri studio, aho yafatanyije n'abandi basore bari inshuti ze bashinga Orchestre yitwaga Galaxy Band, nubwo nyuma hagiye hiyongeramo abandi, nyuma we aza gusa n'uyivuyemo ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi mu mpera za 1991.

Ageze mu Bubiligi, yakomeje umuziki ku giti cye abifataya n'amasomo, avuga ko muri icyo gihe cyose, byarangiye akoze album nk'ebyiri ubwo yari ari ku ishuri mu Bubiligi.

Aho agarukiye mu Rwanda avuye kwiga mu Bubiligi, Mukuralinda yakomeje gukora indirimbo zitandukanye, zirimo izo kwamamaza, izo mu kiliziya n'iz'amakipe atandukanye, zirimo n'iy'ikipe y'igihugu yamenyekanye cyane, 'Tsinda Batsinde'.

Nubwo yaririmbye idnrimbo z'amakipe arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC, Mukuralinda yari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, ikipe na yo yakoreye indirimbo na yo ikundwa n'abatari bake.

Uretse kuba umuhanzi ku giti cye, Mukuralinda yari n'umushoramari mu muziki, aho yagiye afasha abahanzi batandukanye yabonagamo impano barimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva François a.k.a Igisupusupu n'abandi, binyuze mu kitwa 'Boss Papa', yagiye ategura amarushanwa atandukanye yo gushaka abanyempano mu muziki, arimo iryitwaga 'Hanga Higa'.

Ubwo yavugaga ku ndirimbo yahimbiye Ikipe y'Igihugu, Mukuralinda mu kiganiro yigeze kugirana na Televiziyo Rwanda, yavuze ko ari indirimbo yakoze ku ntego ndetse atayifata nk'iye kubera ko iza mu za mbere zakorewe Ikipe y'Igihugu.

Ati 'Nkubwije ukuri iriya ndirimbo ntabwo ikiri iyanjye, yabaye iy'Amavubi, iy'Abanyarwanda, ni uko mbifata. Kuyumva ni byiza birashimisha kandi buriya nayikoze ari intego. Imyaka ibaye 20 isohotse abana b'ubu barayikunda ndetse n'iyo babonye ari njye wayikoze baratangara cyane.'

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ubwo yasohokaga yanifashishijwe mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2003.

Ati 'Mu matora ya mbere iriya ndirimbo yarakoze, abantu bataratangira gukora izijyanye n'amatora. Buriya nari nayise ishema ry'u Rwanda nyijyanye kuri Radio Rwanda izina bararihindura.'

Mukuralinda yagaragaje ko izi ndirimbo yahangiye amakipe azifiteho urwibutso kuko bazicuranze mu bukwe bwe.

Ati 'Mu bukwe bwanjye twageze hagati, uvanga imiziki ashyiramo iya Kiyovu kuko ari yo mfana maze harashya (harashyuha cyane). Yahise akurikizamo iya Rayon Sports ubundi harakongoka, bariya bantu ntabwo umenya aho bavuye (Aba-Rayon) niyo waba uri muri Australia.'

Uretse guhanga indirimbo z'amakipe no kuba umufano w'umupira, yari yaranawushoyemo agamije kuzamura impano, yashinze irerero (academie) ry'umupira w'amaguru ndetse rifite n'ikipe mu kiciro cya kabiri ryitwa 'Tsinda Batsinde', igitekerezo yavugaga ko cyavuye ku rukundo rw'umupira yakuranye ndetse no kuba yarabonye abana b'Abanyarwanda bafite impano batahabwaga amahirwe.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Mukuralinda yabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru, aba umusifuzi mu marushanwa ya inter-scholaire, rimwe na rimwe akaba umutoza iyo umutoza mukuru yabaga adahari.

Urwo rukundo rw'umupira ndetse no kuba yarabonye hari impano z'abana b'Abanyarwanda zidatezwa imbere, yabishingiyeho ashinga 'Tsinda Batsinde', ariko ashingiye ku buryo yabonye mu Buholandi aho yabaye imyaka itatu, bita ku mpano z'abana bakiri bato, ayituza mu Karere ka Rulindo.

Mukuralinda yari umuntu w'abantu, akagira urugwiro yakira neza bose nta we asubije inyuma, ibyo byahamwa n'abanyamakuru bagiye bamwegera ubwo yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, ntiyabahungaga ahubwo yabafashaga kubona amakuru bashaka mu buryo bukwiriye, bitari ibyo gusa kuko n'abandi babana mu buzima busanzwe bamubaraga mu nyangamugayo.

Asize umugore n'abana babiri, umungu n'umukobwa.

Mukuralinda yakundwaga na benshi
Mukuralinda yakundaga gusabana, akagira urugwiro ndetse no gutebya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-umunyempano-uruhurirane-agahorana-urugwiro-urwibutso-ku-buzima-bwa-alain

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)