Nyarugenge: Abaturage basabwe gutanga amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe ku wa 10 Mata 2025 ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Nyarugenge, cyabereye muri Camp Kigali.

Tariki ya 10 Mata 1994 ni yo yishweho Abatutsi benshi mu Murenge wa Nyarugenge kuko nko mu Biryogo, abari mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali bishwe bigizwemo uruhare n'abasirikare ba Ex-FAR babaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali.

Muri Nyarugenge kandi haracyagaragara imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 itarashyingurwa mu cyubahiro. Nko mu minsi mike ishize hari imibiri 15 yakuwe ku biro bya Caritas ndetse no mu Murenge wa Kanyinya haboneka indi ine.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyurengenge buvuga ko hari abinangiye bakanga gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, bagasabwa kuva ku izima kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yavuze ko iyo umuntu ashyinguye uwe mu cyubahiro bimufasha kumva aruhutse mu mutima.

Yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zakoze ibishoboka byose zigatabara Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye abaturage binangiye kandi bazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe iri, kuhavuga bagashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati 'Haracyari imibiri yagujunywe hirya no hino ikeneye gushyingurwa mu cyubahiro, icyo twasaba ni uko umuntu wese uzi aho iyo mibiri iherereye ko yatumenyesha kugira ngo na yo ishyingurwe.'

Yanavuze ko bibabaje kuba ku nshuro ya 31 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibangamira abarokotse Jenoside, basigasira ubumwe mu Banyarwanda.

Yagize ati 'Tumaze kubona ibikorwa nk'ibi byo gupfobya Jenoside no kubangamira abakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahantu hane. Ibyinshi tubona ni inyandiko zikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n'amagambo akomeretsa abwirwa Abacitse ku icumu, ibi birimo ubutumwa bunyuzwa kuri telefone n'ababibabwira imbonankubone.'

Yavuze ko umuntu uwo ari we wese uzagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside atazihanganirwa na gato.

Depite Kalisa Jean Sauveur ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarugenge
Abafite imiryango ishyinguye muri uru rwibutso bashyizeho indabo
Urubyiruko rw'i Nyarugenge rwatambukije ubutumwa bukubiyemo amateka yaranze u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yasabye abinangiye banze gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko bava ku izima bakavuga aho iri igashyingurwa mu cyubahiro
Abayobozi bo nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Nyarugenge
Abayobozi n'abakozi ba Hotel, Park Inn by Radisson Kigali bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyarugenge mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yasabye abaturage binangiye bazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe iri bavuga aho yarengeye bagashyingurwa mu cyubahiro.

Amafoto: Willy Rusa Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-basabwe-gutanga-amakuru-y-ahari-imibiri-y-abatutsi-bishwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)