Ingo zo mu Rwanda zakiriye arenga miliyari 70 Frw mu 2024, avuye mu Banyarwanda baba mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo 15.066 zo mu turere dutandukanye mu gihugu zasuwe inshuro eshanu hagamijwe kureba neza urugero rw'imibereho yabo haba mu bihe bejeje imyaka n'igihe gisanzwe.

Bwagaragaje ko abashobora kubaho babona iby'ibanze birimo ibiribwa, imyambaro n'ibindi baba bakoresha ibihumbi 500 Frw ku mwaka. Mu Banyarwanda bose 27,4% babaho mu bukene, na ho 5,4% bo babayeho mu bukene bukabije.

Imibare igaragaza ko ingo 84% zigira uruhare mu kohererezanya amafaranga cyangwa ibindi bintu bigamije gufashanya.

Ingo 59% zakiriye amafaranga zohererejwe mu 2024 zivuye kuri 23% mu 2017. Iyi mibare yiyongereye mu mijyi kuko biri ku rugero rwa 59% bivuye kuri 21% mu cyaro bigera kuri 45% bivuye kuri na 36%.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yavuze ko amafaranga abantu bohererezanya mu ngo yikubye inshuro zirenga ebyiri kandi n'ingo ziyohererezwa ziriyongera.

Ati 'Birashimishije kubona umubare w'ingo zakiriye amafaranga warikubye inshuro zirenze ebyiri. Byabayeho cyane mu bice by'icyaro kurusha mu mijyi, kandi iyo urebye amafaranga yoherejwe n'abantu bo mu bihugu byo hanze yavuye kuri miliyari 25 Frw mu 2017, agera kuri miliyari 70 Frw ndetse n'ayohererejwe imbere mu gihugu akaba menshi, ni ubwiyongere butangaje.'

EICV 7 yerekanye ko amafaranga yoherejwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga akajya mu ngo yageze kuri miliyari 70 Frw, avuye kuri miliyari 25 Frw mu 20217, ayoherejwe mu ngo zo mu bice bitandukanye n'abantu b'imbere mu gihugu yo agera kuri miliyari 128 Frw, avuye kuri miliyari 53 Frw.

By'umwihariko ab'i Kigali bakiriye miliyari 61,5 Frw, ayoherejwe n'abantu bo mu bihugu byo hanze ya Afurika ni miliyari 51,5 Frw na ho mu bindi bihugu bya Afurika haturutse miliyari 14,5 Frw yoherejwe mu ngo.

Murenzi ati 'Umuntu ashobora kuvuga ko wenda byatewe n'uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, bikorohereza abantu kohererezanya amafaranga, cyangwa se ukanavuga ngo abantu bacu bakunda gusangira kuko bibatabara mu gihe hari ibibazo by'ubukungu byabayeho, bikanatwereka wenda uburyo abantu bagiye barushaho kwihaza mu byerekeye imibereho myiza.'

Ingo 80% zo mu cyaro zohererezanyije ibiribwa nka bumwe mu buryo bwo kugobokana, binagaragaza inyungu iri mu buhinzi bukozwe neza.

Banki Nkuru y'u Rwanda iherutse gutangaza ko amafaranga yoherejwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga yageze kuri kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu 2023.

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abakoresha Mobile Money 92% bayifashishije babitsa cyangwa babikuza, mu gihe 52% bakoresheje iyi serivisi bohereza cyangwa bakira amafaranga.

Imibare igaragaza ko 53% by'abakira amafaranga bohererejwe bayagura ibyo kurya n'imyambaro, 4% bayajyana kwivuza cyangwa bakagura imiti, 9% bayishyura amafaranga y'ishuri; 10% batangiramo ubucuruzi mu gihe 5% bakoramo ishoramari ry'igihe kirambye.

Amafaranga yohererezwa abantu bo mu ngo menshi akoreshwa mu kugura ibyo kurya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-zo-mu-rwanda-zohererejwe-miliyari-198-frw-mu-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 30, May 2025