Imyaka 29 yari ishize yaranzwe nibyishimo! I... - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ijambo rye yarivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025, muri Paruwasi Gatulika ya Rulindo, ahabereye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mugabo we witabye Imana, ku wa Mbere tariki 4 Mata 2025, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. 

Alain Mukuralinda yari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, kuva mu Ukuboza 2021. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n'abarimo Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo n'Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga n'abandi.

Martine Gatabazi yatangiye ijambo rye ashima abamubaye hafi muri ibi bihe by'akababaro. Ati "Bavandimwe nshuti, turi hano imbere yanyu kugirango tubashimire tubikuye ku mutima. Uko mwadutabaye, uko mwadufashe mu mugongo mukimara kumva inka y'inshamugongo, kuva ku wa Kane bamwe muri mwebwe muri kumwe natwe, muduhoza, mutubwira amagambo adukora ku mutima. Ndagirango tubashimire." 

Martine Gatabazi yasabye ko asezera umugabo we mu rurimi rw'Igifaransa, kuko "buri gihe iyo twaganiraga ibintu bivuye ku mutima namuganirizaga mu Gifaransa."

Yavuze ko bari bamaze imyaka 29 babana, kuva bakiri abanyeshuri i Louvain-la-Neuve i Bruxelles mu Bubiligi, aho basangiye inzozi, ibyishimo, n'ibibazo.

Martine avuga ko Alain yari umuntu w'indashyikirwa, wuzuye imbaraga, inzozi, n'ishyaka. Ubu butumwa bugaragaza uburyo Alain yafataga umwanya mu rugendo rwe rwo gufasha abandi, gukunda umuziki, politiki, ndetse no kugira ibiganiro byubaka.

Avuga ko Alain atigeze amuha umwanya wo kuruhuka, ahubwo buri munsi wabaga ari umunsi mushya wo kuganira, gusangira ibyishimo no guharanira ubutabera. 

Martine yizeza Alain ko azakomeza gufata neza abana babo, Nella na Tony, ndetse ko azabatoza indangagaciro z'ubumuntu, ubufasha, no guharanira gukora ibyiza nk'uko Alain yabibabwiye.

Avuga ko azabatoza (abana) ibitekerezo byiza Alain yasize, kandi akabatoza kubaha no gukunda izina rya se, kugira ngo bazagire imibereho ikomeye n'icyubahiro.

Ati 'Nella na Tony, ni impano y'agaciro Alain yasize. Ndizeza ko nzabatoza gukunda no kubaha, nk'uko Alain yabibabwiye,' Martine yazamuye umutima, ati 'Nzajya mbabwira inkuru z'umugabo mwiza, imbaraga z'umugabo […] ariko wasize isomo rikomeye ku bantu bose.'

Martine kandi yemeza ko azakomeza kubaho mu buryo Alain yamwigishije, atazatezuka ku ntego yo kugera ku byiza mu buzima. Yiyemeza gukomeza kuba umuntu w'ubuntu, no kurushaho gukora ibikorwa byiza, nk'uko Alain yabimubwiye kuva ku munsi wa mbere batangiye kubana.

Ubutumwa bwe burimo icyizere cyo gukomeza kugira imbaraga, aho ashimangira ko Alain agiye guhura n'abantu yakundaga, barimo Papa we, ndetse n'abandi bantu. Yizeye ko Alain azakomeza kubarinda, ari hamwe n'abandi bantu bo mu muryango n'inshuti bari mu ijuru.

Mu mpera, Martine asezera Alain mu buryo bw'umwihariko, avuga ko yabuze Alain ariko ko azahora yibuka ko ari umugore we, kandi ko azakomeza kumukunda igihe cyose, nk'uko yabikundaga.

Yanagarutse ku mazina arimo 'Carotte', 'Papaye', 'Umwana mwiza', Alain Mukuralinda yakundaga gukoresha mu kugaragaza urukundo amukunda. 

Hari aho yavuze ati 'Wa mugore ugucumbikiye uramusize, urigendeye [Iri jambo Alain Mukuralinda yarikoresheje muri Rwanda Day ya 2019 avuga ku rugendo rwe n'umugore, umuziki no kwinjira muri Politiki]. 

Carotte, ni ijambo rishushanya uburyo Alain yari asanzwe amukunda cyane; Papaye ni indi mvugo ikunda gukoreshwa n'abantu basangiye urukundo, ni mu gihe umwana mwiza ari ijambo ryerekana uburyo Alain yishimiraga umugore we Martine. 


Martine Gatabazi, umugore wa Alain Mukuralinda yavuze ko azahora azirikana ibihe byaranze imyaka 29 bari bamaranye 


Martine yavuze ko umugabo we yakoze ibikorwa by'indashyikirwa, kandi amushimira ubuzima babanyemo 


Gusezera bwa nyuma kuri Alain Mukuralinda, byabereye muri Paroisse Gatulika Rulindo, kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025 

REBA HANO IJAMBO  RYA MARTINE GATABAZI ASEZERA KU MUGABO WE

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154473/imyaka-29-yari-ishize-yaranzwe-nibyishimo-ijambo-rya-martine-gatabazi-asezera-bwa-nyuma-ku-154473.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 24, July 2025