">âIbi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda Tv. Uyu mukinnyi yavuze ko atameze neza ndetse ko iyo arebye ibyo yumvikanye n'ubuyobozi bwa Police FC ko azakora bimutera agahinda.
âAti: "Njyewe ku giti cyanjye ntabwo meze neza, nza ku byo numvikanye n'abayobozi buriya bijya binantera agahinda ibintu nemereye abayobozi cyangwa twavuganye nta na kimwe ndageraho nyine hari igihe mbireba nkumva muri njye nshitse intege ariko nakwizeza abakunzi ba Police FC ko ibya shampiyona byo twarabihebye tugiye kurwana ku gikombe cy'Amahoro ko twagitwara".Â
ââYijeje abakunzi ba Police FC ko mu mwaka utaha w'imikino bazaba biteguye ndetse bakaba bazabaha ibyishimo.
ââUyu mukinnyi yavuze ko adakwiye guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi. ââAti"Ntabwo nari mbikwiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ntabwo byari bikwiye ntabwo nari meze neza kandi buriya umutoza yari afite impamvu abikoze". Â
ââByiringiro Lague yasobanuye iby'amadeni abereyemo abakinnyi bagenzi agira ati ": "âNarabyumvise kuri Radio nabonye n'abantu bagiye babinyoherereza.
ââN'abantu bumva Radio rero sinzi ko ibyo bintu babyemeye. Niba koko Lague yaranze gukora imyitozo kubera amadeni y'abakinnyi bakinana sinzi niba barabyumvise bakumva ko ari ukuri, ubu wakanga gukora imyitozo kubera ideni ry'umukinnyi mukinana gute? Ntabimenyesheje ubuyobozi? Ntabwo bibaho".
âYavuze ko uwavuze ko yanze gukora imyitozo kandi arwaye yamukinnye ku mubyimba. ââAti: "Umuntu wavuze ko nanze gukora imyitozo kubera abakinnyi mfitiye ideni kandi ndwaye yankinnye ku mubyimba. Nta muntu mfitiye ideni n'umwe.Â
Ibyo ni ugushwanisha abantu ngaho ibaze aramutse atumye nshwana n'umuryango ibintu byose byagezemo ngo amadeni ibiki?. Urumva ni ukwangisha umuntu abantu no gusebanya kandi ataribyo, ahantu hose ndi kuhaca nihishe".


Byiringiro Lague yavuze ko kugeza ubu nta kintu arakorera Police FC ndetse ko adakwiye no guhamagarwa mu ikipe y'IgihuguÂ