Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy'Ingabo z'u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy'Ingabo za Loni i Malakal ku wa 26 Werurwe 2025.
Umuyobozi w'Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo, Lt. Gen. Mohan Subramanian, yashimye uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro, ikinyabupfura n'umuhate w'abasirikare b'u Rwanda n'uruhare ntagereranywa mu kugarura amahoro.
Yanashimye uruhare rukomeye batayo ya RWANBATT-2 yagize mu bikorwa byo gutabara abakozi ba Loni bendaga kwicwa n'inyeshyamba zitwa White Army mu gace ka Nassir.
Umuyobozi Mukuru uhagarariye u Rwanda muri Sudani y'Epfo akaba n'Uwungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig. Gen Louis Kanobayire, yavuze ko ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu gucunga umutekabo zifatanyije n'ingabo z'igihugu, kugenzura iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu no gufasha mu butasi hagamijwe kurinda umutekano w'abaturage.
Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt. Col. Charles Rutagisha, yavuze ko imidali bambitswe igaragaza ishema ryo kuba barangije amezi icyenda mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, ahamya ko byongerera imbaraga ababirimo.
Yashimiye abayobozi bose ba UNMISS, Guverinoma ya Sudani y'Epfo n'izindi ngabo ziri muri ubu butumwa ku ruhare rukomeye bagira mu gufasha kuzuza inshingano.
Magingo aya u Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abasirikare n'abapolisi benshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.



