
Ingendo za Qatar Airways hagati ya Kigali na Doha zakorwaga indege ibanje kunyura ku bindi bibuga by'indege.
Biteganyijwe ko ku wa 14 Gicurasi 2025 ari bwo indege ya Airbus A320 izatangira kwerekeza mu Murwa Mukuru w'u Rwanda, Kigali ivuye i Doha idahagaze ahantu na hamwe, ikazajya ikora ingendo inshuro enye mu cyumweru.
Ni urugendo rugiye gusubukurwa u Rwanda rukataje mu bikorwa birufasha guhinduka igicumbi cy'ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo muri Afurika.
Travel and Tour World yanditse ko iyi nzira ari andi mahirwe ku bakora ingendo baturutse imihanda yose bashaka kumenya byisumbuye akarere u Rwanda ruherereyemo.
U Rwanda rumaze igihe kandi rwubaka ibikorwaremezo bigamije iterambere ry'ubwikorezi bwo mu kirere harimo kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'icya Bugesera kikiri kubakwa.
Kuva cyangwa kujya i Doha udahagaze bizorohera abavuye mu Burasirazuba bwo Hagati gusura u Rwanda no gukora ibikorwa by'ubucuruzi, kimwe n'abashaka kwerekeza mu bindi bice by'Isi babone amahirwe yo kugenda biboroheye, cyane ko Doha ari igicumbi cy'ingendo zerekeza mu bindi byerekezo byinshi by'Isi.
Abagenzi baturutse muri Amerika y'Amajyaruguru, Aziya n'i Burayi bashobora kunyura i Doha bakagera mu Rwanda mu buryo bworoshye.
Qatar Airways imaze iminsi ishyize imbaraga mu kwagura ingendo mu bihugu bya Afurika, ndetse gusubizaho izerekeza mu Rwanda bikubiye muri gahunda yayo y'igihe kirekire yo kwibanda ku kunoza ingendo muri Afurika.
Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.
