Hatangijwe umushinga wo kwita ku biti bibitse amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Umuhango wo gutangiza uwo mushinga wabereye i Kigali ku mugoroba w'itariki 20 Gashyantare 2025 witabirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye kuri uwo mushinga.

Ni umushinga w'imyaka ibiri uzakorerwa hirya no hino mu gihugu ariko abazawushyira mu bikorwa bavuga ko icyo gice cyawo cya mbere nikirangira, hazashakwa andi mikoro ugakomeza kugira ngo ibiti byose bibarurwe.

Muri uwo mushinga, ibyo biti bizagenda bibarurwa bihabwe nomero ku buryo hamenyekana umubare wabyo noneho aho biri hakomwe, hagirwe ahantu ndangamateka hashobora no gukorerwa ubukerarugendo.

Amateka yabyo na yo azajya yandikwa ku buryo abazajya babisura bazajya bemenya icyo ibyo biti bivuze muri ako gace.

Ibyo biti birimo amoko menshi nk'imivumu, iminyinya, imiko n'ibindi byo hambere.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amazi n'Amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Phillipe, yavuze ko uwo mushinga icyo ugamije ari ugusigasira ibyo biti bibitse amateka kugira ngo bitazazimira.

Yagize ati "Tugamije gukangurira abaturage kurinda ibyo biti kuko binafite akamaro mu rusobe rw'ibinyabuzima. Aho biri hazamenyekana ku buryo ugiye kubaka inzu n'ugiye kubaka umuhanda atazajya abikoraho."

Umushakashatsi Mukuru muri CoEB, Beth Caplin, yavuze ko bahisemo gukora uwo mushinga mu rwego rwo gusigasira ibiti nka kimwe mu bimera by'ingirakamaro kandi bifitanye amateka n'u Rwanda.

Ati "Tuzi ko amateka y'u Rwanda afitanye isano ya hafi n'urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ibiti. Hari kandi inkuru nyinshi zivuga ku biti, umuco n'imigenzo. Ibyo biti kandi harimo ibitanga ibiribwa n'imiti ku baturage, dushaka kurinda ako kamaro kabyo."

Muri uwo mushinga, abaturage basabwa kugira uruhare mu kwerekana aho ibyo biti biri kuko ari bo batuye aho bigiye biherereye ndetse kubika amateka yabyo bikaba bibafitiye akamaro.

Umushakashatsi Mukuru muri CoEB, Beth Caplin, yavuze ko bahisemo gukora uwo mushinga mu rwego rwo gusigasira ibiti
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amazi n'Amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Phillipe, yavuze ko uwo mushinga ugamije kubungabunga ibiti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-wo-kwita-ku-biti-bibitse-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, June 2025