Eng. Mulindahabi Diogène wayoboye IPRC Kigali yirukanwe mu bakozi ba Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe mu iteka rya Minisitiri w'Intebe no 008/03 ryo ku wa 27 Gashyantare 2025 rimwirukana, ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 3 Werurwe 2025.

Iryo teka rya Minisitiri w'Intebe rigaragaza ko yirukanwe nyuma y'uko bisabwe na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2023 ikabisuzuma ndetse ikanabyemeza.

Minisitiri w'Intebe kandi yagaragaje ko Minisitiri w'Uburezi, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi bashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka.

Mu 2022 ni bwo Eng. Mulindahabi na bagenzi be 19 bafashwe mu iperereza ryari riri gukorwa ku byaha by'ubujura no kunyereza umutungo byakorewe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.

Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi basanze iwe mu rugo ndetse n'indi mashini na yo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi.

Ku wa 22 Ugushyingo 2022, Eng Mulindahabi n'abandi 11 baregwaga hamwe muri dosiye y'ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by'agateganyo bagenzi babo batanu barafungwa.

Icyo gihe Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n'imikirize y'urubanza rujurira rusaba ko Eng. Mulindahabi yakurikiranwa afunzwe nubwo we yakomeje gusaba ko yarekurwa akuburana ari hanze.

Bwari bwagaragaje ko hatwawe ibikoresho birimo indobo z'amarangi, inzugi n'amadirishya bya metallic, utubati dukorerwa muri IPRC, insiga, imashini n'ibindi bitandukanye.

Batanu Urukiko rwari rwategetse ko bafungwa harimo abahawe akazi ku bukarani bemezaga mu rukiko ko bagiye batwara ibikoresho babikuye muri IPRC Kigali bikajya bikubakishwa na bamwe muri abo bayobozi bareganwaga.

Mu byo bagaragaje batwaraga harimo amakaro, amasima, inzugi, ibyuma byo kubakisha n'ibindi.

Yaburanye ahakana ibyaha byose agaragaza ko ubuhamya bushingirwaho n'Ubushinjacyaha butari bukwiriye guhabwa agaciro kuko burimo kujijinganya.

Eng. Mulindahabi Diogène wayoboraga IPRC Kigali yirukanwe mu bakozi ba Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eng-mulindahabi-diogene-wayoboye-iprc-kigali-yirukanwe-mu-bakozi-ba-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)