
Iyo ugenda mu mujyi wa Nyanza uhabona imihanda mishya itandukanye yinjira mu nsisiro z'abaturage, ndetse n'inzira z'abanyamaguru zimeze neza.
Mu kurushaho kuyisigasira no kongera ubwiza bw'inkengero zayo, aho hagiye hakenerwa uruhare rw'abaturage haba mu gutera ibiti n'ibyatsi, cyangwa gusasa Amapave ku nkengero z'imihanda cyangwa aho yinjirira ijya mu ngo n'ahandi.
Bamwe mu baturage bumvise ijwi ry'ubuyobozi bagatangira kubikora, bavuga ko byahinduye isura y'aho bakorera n'aho batuye.
Mukarugwiza Drocella wo mu Mudugudu wa Gihisi A, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana yubatse umuhanda w'amapave wa metero 80, wunganira uwo akarere kubatse mu gace akoreramo mu isantere ya Girimpuhwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ashima ibyo ubuyobozi bwakoze mu kubagezaho ibikorwa remezo by'umuhanda, ari na byo byatumye agira umuhate wo kubaka indi nzira ikomeza mu kigo afite.
Ati 'Twiyemeje gukomerezaho ngo natwe dushyigikire ibi byiza twahawe. Mbere yo gukora aka gahanda, imodoka zazaga kuri kaburimbo ariko zakwinjiramo hano mu kigo haguye nk'imvura, mu gutaha zigahita zanduza umuhanda. Ni na yo mpamvu yaduteye kuhubaka umuhanda dufatanyije n'abafatanyabikorwa basanzwe badutera inkunga.'
Mukarugwiza akomeza avuga ko n'abandi bakwiye kubikora aho batuye cyangwa bakorera, kuko bizarushaho kurimbisha umujyi wabo.
Muhizi Straton na we twasanze mu mujyi wa Nyanza rwagati, yavuze ko nubwo nta nzu agira mu mujyi, ariko anezezwa no kubona umujyi ukomeza kugira isuku.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ashishikariza abatuye Umujyi wa Nyanza bose by'umwihariko abafite inyubako zikora kuri za kaburimbo zubatswe hirya no hino mu mujyi, gushyigikira iterambere begerejwe bubaka amapave yinjira mu ngo zabo, aho bishoboka bakanatera ibiti by'imirimbo.
Ati 'Icyo nasaba abaturage ni ugukomeza kubungabunga isuku bita ku bikorwaremezo by'umwihariko imihanda. Bagashyiraho amapave, beto cyangwa batera ibyatsi bifata imihanda kugira ngo hataza ibyondo cyane abegereye imihanda.'
Meya Ntazinda yongeyeho ko hari gahunda yo gukomeza kwagura imihanda ya kaburimbo uko ubushobozi bugenda buboneka, ikajya mu bice nka Nyamagana, Mugandamure na Rwesero.
Kuri ubu Akarere ka Nyanza kamaze kugeramo ibilometero 17 by'imihanda ya kaburimbo mu mujyi rwagati, mu gihe igiteranyo cy'imihanda yose inyura muri aka karere isaga ibilometero 70.






