Yung Miami Yihaye Impano y'Imodoka Nshya mu Isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Yung Miami

Umuraperikazi w'Umunyamerika Yung Miami yizihije isabukuru ye y'imyaka 31, maze yihesha impano idasanzweâ€"imodoka nshya.

Yung Miami yihembye imodoka Umuraperikazi wo muri Amerika, Yung Miami, ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 31 y'amavuko, yihaye impano y'imodoka nshya.

Uyu muraperikazi, umwe mu bagize itsinda City Girls, yakoze ibirori by'agatangaza byitabiriwe n'inshuti ze, aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kugera kuri uru rwego mu buzima bwe.

Yung Miami yari yaramenyekanye cyane mu rukundo rwe na P. Diddy, umuhanzi akaba n'umushoramari w'icyamamare. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2021, ariko baza gutandukana mu 2023.

P. diddy and Yung Miami

Nubwo urukundo rwabo rwarangiye, Yung Miami akomeje kugera ku bikorwa bikomeye mu mwuga we wo kuririmba, ndetse no mu buzima bwe bwite, aho yihaye iyi modoka nk'impano yo kwishimira imyaka amaze ku Isi.

Yung Miami

 



Source : https://kasukumedia.com/yung-miami-yihaye-impano-yimodoka-nshya-mu-isabukuru-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)