UTB yashyizeho uburyo bwo guha 'bourse' abanyeshuri b'abahanga, itangirana n'abagera kuri 46 - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni gahunda iyo kaminuza yatangije ku wa 5 Gashyantare 2025, ubwo abagera kuri 46 batoranyijwe basinyaga amasezerano yo kwishyurirwa amafaranga y'ishuri mu byiciro bitandukanye.

Abazishyurirwa ishuri bagabanyijemo ibyiciro bitatu bishingiye ku manota bagize mu bizamini by'amajonjora bakoreshejwe. Abagize ari hejuru ya 85% bazarihirwa imyaka itatu y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Ni mu gihe abagize amanota ari hagati ya 70% na 85% bazarihirwa imyaka ibiri, naho abagize ari hagati ya 60% na 70% bazarihirwa umwaka umwe.

Umuyobozi Mukuru wa UTB, Ntahemuka John yavuze ko igitekerezo cyo gutanga 'bourse' ku banyeshuri bayo cyatanzwe na Mukarubega Zulfat washinze iyo kaminuza, nyuma yo kubona ko imaze kwiyubaka bigaragara.

Ati 'Igitekerezo cyaje nyiri kaminuza amaze kubona ko twimukiye mu nyubako yacu. Asanzwe aharanira gufasha urubyiruko haba mu kurushakira amahirwe harimo n'ay'akazi no kwimenyereza umwuga hanze y'u Rwanda.'

'Yaje gusanga rero ibyo bidahagije ahubwo areba n'abana bafite ubushobozi buke ariko batsinze neza ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ariko batabasha kwiyishyurira kaminuza. Yagize igitekerezo cy'uko bafashwa kwiga kaminuza habaho ipiganwa abatsinze baremererwa'.

Ntahemuka yongeyeho ko iyo kaminuza yashyize hanze itangazo, abagera kuri 300 batanga ubusabe bwabo bahabwa ikizamini cyanditse n'icyo kuvuga noneho abagize amanota asabwa baratoranywa.

Iyo gahunda biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka kandi izagenda irushaho gufata abanyeshuri benshi.

Asiimwe Angel uri mu bahawe 'bourse' yavuze ko yishimiye cyane ayo mahirwe yahawe yo kwiga arihirwa, ndetse ashishikariza urubyiruko rufite imbogamizi y'ubushobozi gutanga ubusabe muri UTB rukagerageza amahirwe.

Ati 'Ni amahirwe akomeye cyane ndashimira UTB n'Igihugu byaduhaye amahirwe yo kwiga. Abandi baciye muri iyi kaminuza mbona bahagaze neza nanjye nziga nshyizeho umwete kuko iyi kaminuza ni nziza.'

Kwizera Ignace nawe ugiye kwiga kuri 'bourse' ya UTB yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi bugezweho ku isoko ry'umurimo by'umwihariko ibijyanye n'imyuga.

Ati 'Byari bigoranye kwiyishyurira kaminuza kuko nari maze umwaka nsoje amashuri yisumbuye nicaye kuko mu rugo nta bushobozi bafite. Nsanzwe ngerageza kwikorera kandi niteze ko ibyo ngiye kwiga bijyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga bizamfasha cyane. Nasaba urubyiruko bagenzi banjye kureba kure bagaha agaciro kwiga imyuga kuko igezweho ku isoko ry'umurimo.'

Kayigire Célestin ufite umwana wemerewe kurihirwa amasomo umwaka wose yavuze ko ari amahirwe akomeye cyane ku mwana we kubona agiye kurihirwa ishuri, by'umwihariko muri kaminuza ahamya ko UTB ihuje n'icyerekezo cy'Igihugu.

Umubyeyi witwa Kayigire Célestin yavuze ko UTB itanga uburezi bujyanye n'icyerekezo cy'Igihugu
Kwizera Ignace yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi bugezweho ku isoko ry'umurimo by'umwihariko ibijyanye n'imyuga
Asiimwe Angel uri mu bahawe 'bourse' yavuze ko yishimiye cyane ayo mahirwe yahawe yo kwiga arihirwa
Umuyobozi Mukuru wa UTB, Ntahemuka John yavuze ko igitekerezo cyo gutanga 'bourse' ku banyeshuri bayo cyatanzwe na Mukarubega Zulfat washinze iyo kaminuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utb-yashyizeho-uburyo-bwo-guha-bourse-abanyeshuri-b-abahanga-itangirana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, June 2025