
Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, igira amanota 40 ku mwanya wa mbere ndetse isubizamo ikinyuranyo cy'amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri.
Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rwa shampiyona, izakina na AS Kigali ku Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri.
Ni mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yo yagumye ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 12.