
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu ndirimbo nshya, harimo 'Nana' iri kuri Album nshya ya The Ben yise 'Plenty love'Â yamurikiye Abanyarwanda mu gitaramo cy'amateka cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.
Iyi album yiganjeho indirimbo z'uyu muhanzi ku giti cye, ahamya ko yayikoze agamije ko abakunzi be bongera kumva ijwi rye wenyine. Iriho indirimo 12 zirimo 'My Name' yakoranye na Kivumbi, Icyizere yakoranye na Uncle Austin ndetse na 'Baby' yakoranye na Marioo wo muri Tanzania.
Iyi album nshya ya The Ben ubu iri ku mbuga zose zicuruza imiziki, ikaba iri gucuruzwa na sosiyete y'Abanya-Nigeria yitwa 'One Rpm' imaze kwigarurira isoko rya benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda.
Umwana w'umukobwa muto cyane uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Shimwa Akaliza Gaella, na we yakoze mu nganzo asubiramo indirimbo 'Nkurikira' ya Adrien Misigaro na Israel Mbonyi.
Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo Yampano wahuje imbaraga n'umunyabigwi Makanyaga Abdoul, Bushali, Kenny K-Shot, Ariel Wayz, Bruce The 1st, Papi Clever na Dorcas, Chryso Ndasingwa n'abandi.
1.    Nana â€" The Ben
2.    Tugendane â€" Bushali
3.    Africa Rise â€" Ish Kevin
4.    No Lie â€" Producer X ft Peace Jolis & Ariel Wayz
5.    Rudatinya â€" Bruce The 1st
6.    Mbwira â€" Yampano ft Makanyaga Abdoul
7.    Intro/Intare II â€" Kenny K-Shot
8.    Your Love (Acoustic Version) â€" Ariel Wayz
9.    Impamvu z'Ibifatika â€" Papi Clever & Dorcas
10. Iyo Mana â€" Chryso Ndasingwa
11. Ubuhanuzi - Yee Fanta
">12. Ntawundi Mugisha â€" Richard Zebedayo ft Siana
13.  Nkurikira (Cover) â€" Shimwa Akaliza Gaella
14. Mu Bwihisho â€" Azaph Music International ft Apostle Dr Paul Gitwaza
15. Azakomeza kukuba hafi - Uwase Natasha
 ">