Impapuro z'ubutumire (Invitation) zigaragaza ko tariki 8 Werurwe 2025, ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa ukazabera mu busitani bwa Juru Park ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ari naho abatumiwe bazakirirwa.Â
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rita Ngarambe yavuze ko imyaka itandatu ishize ari mu rukundo n'uyu musore biyemeje kubana akamarata. Yavuze ko tariki ya 10 Gashyantare 2024, we n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko, ndetse basezerana imbere y'Imana, mu birori byari binogeye ijisho.Â
Avuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kuhakorera umuhango wo gusaba no gukwa kugirango babafashe kwifatanya n'abantu bo mu miryango yombi batabashije gutaha umuhango wo gusezerana imbere y'Imana n'imbere y'amategeko, kuko byabereye muri Canada.
Ati: 'Tuje mu Rwanda kugirango twereke ibirori ababyeyi, ndetse n'abandi batabashije kwitabira ibirori twakoreye muri Canada, kugirango tubashe kwifatanya nabo no kugirango dukomeze twizihize urugendo rw'urukundo rwacu.'
Ku wa 2 Mata 2024 mu birori byabereye mu nyubako ya John Bassett Theatre iherereye mu Mujyi wa Toronto muri Ontario, ni bwo Ngarambe Rita Laurence wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya 'Miss Face of Humanity 2022' yabaye Igisonga cya Mbere muri iri rushanwa.
Uyu mugore yanhawe n'irindi kamba rya 'The World Peace', ni nyuma y'uko ahize abandi mu gutanga ubutumwa bw'amahoro.
Nadia Tjoa wo muri Indonesia ni we wegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity 2022. Umunyamerika Kerri Jade yabaye igisonga cya kabiri naho Juliette Louie wo muri Hong Kong yabaye igisonga cya gatatu.
Irushanwa rya Miss Face of Humanity ryari rigamije 'gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n'ibindi'.
Ngarambe yize amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy'imyaka ibiri. Muri iki gihe muri Canada aho yageze mu 2017.
Rita Ngarambe wavutse ku wa 25 Nzeri 1997 yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw'umugore afite imyaka 16. Akora ibikorwa byo gufasha abana b'impfubyi n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni we uhagarariye igikorwa cyo Kwibuka cyizwi nka 'Our Past' ishami rya Canada. Akorana bya hafi n'imiryango itandukanye yo mu Mujyi wa Toronto ifasha abatishoboye n'abadafite aho kuba. Yagiye ategura ibikorwa bigamije gushakira ubufasha abagizweho ingaruka n'ibiza n'ibindi.

Ngarambe Rita Laurence yatangaje ko agiye gukorera mu Rwanda ubukwe n'umukunzi weÂ

Ngarambe Rita Laurence yatangaje ko imyaka itandatu ishize ari mu rukundo n'umukunzi we Jordan Cahill, yagejeje ku kwiyemeza gusezerana imbere y'Imana 
Ngarambe yavuze ko we n'umukunzi we bahisemo gukorera i Kigali umuhango wo gusaba no gukwa kugirango biyereke imiryango 
Ngarambe yavuze ko umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki 8 Werurwe 2025Â 
Ngarambe ari kumwe n'umukunzi we basohoka mu rusengero basezeraniyemo imbere y'Imana

Ngarambe yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yegukanaga amakamba abiri mu irushanwa Ngarambe Rita Laurence


