Kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Rutsiro FC mu mukino wo kwishyura muri Kimwe cya Munani mu gikombe cy'Amahoro.
Ni umukino Rayon Sports igiye kumanuka mu kibuga yizeye itike yo gukomeza muri kimwe cya Munani kuko mu mukino ubanza wahurije aya makipe mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, ibifashijwemo na Adama Bagayogo na myugariro Youssou Diagne yatsinze Rutsiro ibitego 2-1.
Gutsinda ibitego bibiri kuri Kimwe byongera amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports ko iza kugera muri Kimwe cya Kane biyoroheye, kuko ibitego bibiri yatsindiye mu karere ka Rubavu ni impamba ikomeye kuko yabitsindiye hanze.
Bisobanuye ko kugira ngo Rayon Sports izezererwe muri iri rushanwa ari uko yatsindwa ibitego 2-0 ubwo Rutsiro ikaba yakomeza ku giteranyo cya 3-2.
Mu gihe Rayon Sports yasoza umukino itsinzwe igitego 1-0 nabwo yakomeza muri kimwe cya Kane kuko amakipe yahita anganya igiteranyo cy'ibitego 2-2 kandi Rayon Sports ikaba ariyo yatsinze ibitego byinshi hanze.
Rayon Sports kandi niyo ifite amahirwe yo gukomeza isezereye Rutsiro FC kuko ikunda kurenga 1/8.
Mu mwaka ushyize mu gikombe cy'Amahoro Rayon Sports yaviriyemo muri kimwe cya Kabiri nyuma yo gusezererwa na Bugesera.
Abakinnyi ba Rayon Sports bageze kuri Kigali Pele Stadium aho Rayon Sports igiye gucakirana na Rutsiro FC
 Â