Ibi bikorwa byabaye ubwo hizihizwaga Umunsi w'Intwari z'Igihugu mu Karere ka Kayonza. Wari ufite insanganyamatsiko igira iti ''Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere.''
Muri iki gikorwa imiryango ibiri yahawe inka ebyiri, indi irenga 10 ihabwa iby'ibanze birimo n'ibiribwa.
Intwari Assumpta wo mu Murenge wa Gahini, yavuze ko imihigo basinye ari umukoro bakomora ku Ntwari z'u Rwanda kuko abenshi batanze imbaraga zabo bakiri bato, ndetse na bo bifuza gutanga imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage.
Ati ''Umukoro wa mbere dufite ni ugukoresha imbaraga zacu tukiri bato, tukagira ibikorwa bikomeye dukora nk'uko na bo bitanze bakiri bato. Turashaka gufasha abatishoboye mu mirimo inyuranye, gukangurira urubyiruko rugenzi rwacu kureka ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateguwe n'ibindi byinshi.''
Mwigeme Hyacinthe wari ufite umugabo wamugariye ku rugamba, uherutse no kwita Imana, yishimye inka yahawe, agaragaza ko izamufasha kondora abana be bato bagiye kujya babona amata uko bikwiriye.
Yashimiye ubuyobozi bwongeye kwibuka ibikorwa byiza umugabo we yakoreye igihugu bukamufasha.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kwigisha urubyiruko indangagaciro z'ubutwari cyane cyane iy'ubwitange no gukunda igihugu ari ingenzi.
Ati ''Twayise imihigo y'ubutwari kuko yibanda ku bwitange, gukorana no gufatanya. Ubu hari n'abandi bari ku rugerero bari mu bikorwa biteza imbere igihugu. Bazita ku bikorwa by'isuku, kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, gutunganya imihanda, kujya mu bukangurambaga muri gahunda za Leta zinyuranye n'ibindi. Dufite urubyiruko rwinshi twifuza ko rubigiramo uruhare.''
Meya yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze Intwari z'u Rwanda zitanze zitizigama, arusaba gukomeza gushyira hamwe no gusigasira ibyagezweho mu iterambere.
Umunsi w'Intwari z'u Rwanda mu Karere ka Kayonza waranzwe n'ibikorwa bitandukanye aho uretse gusinya imihigo, abaturage bamwe bahawe inka, abandi bahabwa ubufasha bunyuranye burimo n'ibiribwa.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abamugariye-ku-rugamba-borojwe