Ni isoko rigezweho ndetse n'ivuriro biri ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi. Abaturage bishimiye ko bije kuzamura imibereho myiza n'iterambere byabo.
Nyirabega Francine wo mu Mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Mukiza, mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko iri soko rigiye kubafasha guha agaciro ibihingwa byabo, guhahira ahafite isuku ndetse bigakorerwa hafi yabo kuko bakoraga ingendo ndende.
Uwera Marie Grace yunze mu rya mugenzi we ati 'Iri soko rije kutwegereza ibicuruzwa hafi, ababishoboye na bo babonye amahirwe yo gucuruza. Ubundi twajyaga guhahira mu isoko ryo mu Kabuga, mu Murenge wa Mugombwa. Tuzajya duhahira hafi, tubashe kwiteza imbere.'
Ibi byishimo babisangiye n'abacuruzi bakoreraga muri iri soko ritarubakwa, aho nka Murangwa Joel yavuze ko baruhutse imvune zo guhora banika bananura ibicuruzwa kubera imvura cyangwa izuba ryinshi byabangirizaga ibyo bacuruza cyane ko isoko ryabo ritari risakaye.
Isoko rya kijyambere ab'i Gosagara bubakiwe rifite ibisima byo gucururizaho 280 n'ibindi byumba bizakoreshwa nk'amaduka.
Depite Uwingabe Solange wifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Mukindo mu kwizihiza Umunsi w'Intwari yibukije abaturage ko ibikorwa by'iterambere bagenda begerezwa ari bo bagomba kubirinda bakabibyaza umusaruro, kugira ngo bizagirire akamaro n'abazabakomokaho.
Ati 'Ibi bikorwa ni irindi terambere babonye, bakwiye kubisigasira ubundi bikarushaho kubafasha mu iterambere ryabo.'
Iri vuriro ry'ibanze rya Gitega rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 ku munsi. Rizajya ritangirwamo serivisi zisanzwe zitangwa n'amavuriro y'ibanze hakiyongeraho izo kuvura amenyo, amaso, kuboneza urubyaro no kubyaza.


