I&M Bank yerekanye amahirwe ya 'Kataza', arimo guhabwa miliyoni 130 Frw nta ngwate - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 05 Gashyantare 2025, aho I&M Bank Rwanda Plc.

'Kataza' ifasha abagore n'urubyiruko bafite imishinga mito n'iciriritse, bagahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 130 Frw nta ngwate, ikishyurwa ku nyungu ya 9%.

Ni mu gihe inguzanyo zisanzwe zitangirwa ku nyungu iri hagati 17% na 19% ariko I&M Bank Rwanda Plc ikavuga ko ishaka guteza imbere urwego rw'ababyaza umusaruro impu rugashorwamo imari ifatika.

Iyi nguzanyo ya Kataza itangwa na I&M Bank Rwanda Plc ku bufatanye na Mastercard Foundation na Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD).

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi nguzanyo igamije guteza imbere ubucuruzi bukorera imbere mu gihugu ndetse buhanga imirimo mishya, bugahabwa inguzanyo byihuse.

Yagize ati 'Ni imishinga yunguka mukava mu cyiciro kimwe mukajya mu kindi. Dukeneye abantu bafite ubushake bwo gukora nta manyanga arimo, niba mutwemereye icyo kintu mukazana imishinga myiza na twe nka I&M Bank turabizeza ko tuzabaha ibikenewe byose kugira ngo mutere imbere.'

Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe gutera inkunga imishinga mito n'iciriritse muri MasterCard Foundation, Livingstone Nkusi, yavuze ko abantu bajyaga bahura n'imbogamizi zo kutagira igishoro, agahamya ko iyi nguzanyo izaba igisubizo.

Ati 'Bagabanyije inyungu yabo kugira ngo nibura biriya bibazo byose munyuramo mushaka inguzanyo, gushaka ingwate, n'ibindi bikemurwe, baravuga bati 'reka tugabanye inyungu kugira ngo namwe mwiteze imbere.''

Umuyobozi w'Ishami ry'Abacuruzi bato muri I&M Bank Rwanda, Abijuru Christian, yasobanuye ko uyu mushinga wibanda ku bari mu buhinzi, amahoteli n'ubukerarugendo harimo ubushingiye ku madini no ku mikino, n'abahanga udushya.

Abo barimo nk'abahanzi, abakora ubugeni n'ibindi, Abijuru akavuga ko ari ho hakunda kugaragara ikibazo cyo kubura ubushobozi bw'amafaranga, bakagira n'ubumenyi buke mu byo bakora.

Yasobanuye ko muri uru rugendo, 'African Management Institute' izajya ifasha guhugura ndetse no kunoza imishinga y'abashaka inguzanyo.

Inguzanyo ya 'Kataza' itangwa ku mishinga isanzwe ikora kugira ngo bayongerere igishoro izamuke ari na ko itanga akazi ku bandi.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu, Kamayirese Jean d'Amour, yavuze ko ubucuruzi bw'ibikomoka ku mpu butari busanzwe bukorana n'ibigo bikomeye kuko bisaba ingwate abagize ihuriro badafite.

Ati "Ba bandi bafite inganda ziciriritse, baburaga ahantu bakura amafaranga, yajyaga kwaka amafaranga bakamwaka ingwate, kandi abakora ibikomoka ku mpu abenshi nta bushobozi bafite, babaka ingwate bakabura aho bayikura.'

Kamayirese yavuze ko umushinga wa I&M Bank ugiye kubafasha kubona inguzanyo nta ngwate kandi ku nyungu nto, arakomeza ati 'urumva ko uwari ufite aho badodera inkweto hagiciriritse agiye kongeramo ubushobozi kugira ngo azamuke, yifashe afashe n'urubyiruko ruba rushaka akazi.'

Kataza yatangijwe na I&M Bank muri Nzeri 2024 aho iyi Banki yiyemeje ko mu myaka itatu izaba yarafashije imishinga mito n'iciriritse 500 na yo ihange imirimo irenga ibihumbi 15.

Abagenerwabikorwa ba 'Kataza' babajije ibibazo bitandukanye bijyanye n'uko inguzanyo itangwa
Abakora ibikomoka ku mpu bagaragaje ko bishimiye umushinga wa 'Kataza' ushobora kubaha inguzanyo nta ngwate
Umuyobozi w'Ishami ry'Abacuruzi bato muri I&M Bank Rwanda, Abijuru Christian, yasobanuye ko 'Kataza' yibanda ku bari mu buhinzi, amahoteli n'ubukerarugendo n'indi mishinga
Abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu bijejwe ubufasha bwo kubona inguzanyo nta ngwate
Umuyobozi w'Ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu, Kamayirese Jean d'Amour aganiriza abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura mu bitabiriye igikorwa cyo gusobanurira abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu, ibyiza bya 'Kataza'
Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe gutera inkunga imishinga mito n'iciriritse muri MasterCard Foundation, Livingstone Nkusi, yagaragaje abakora ibicuruzwa bitandukanye mu mpu ko batazongera kugira impungenge ku bibazo by'ingwate

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yerekanye-amahirwe-ya-kataza-arimo-guhabwa-miliyoni-130-frw-nta-ngwate

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025