Babigaragaje mu gikorwa cyo gusoza umushinga wa GEWEP III ugamije kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kuzamurira ubushobozi abagore, washyizwe mu bikorwa na AEE ku bufatanye na Care International Rwanda.
Bamwe mu bagore bahawe izi nyigisho bagereranya uko mbere ubuzima bwari bubagoye cyane, bagahamya ko bagize impinduka mu rugendo rwo kwigira, nyuma yo kugerwaho n'iyi gahunda.
Mukaneza Alphonsine, wo mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save, yavuze ko mbere yo guhugurwa, nta kintu yatekerezaga yakora uretse guhingira abantu, ariko byaje guhinduka.
Ati 'Mbere, icyo nakoraga yenda narebaga nk'umuturanyi ufite amafaranga nkamukorera mu mirima ye akampa icyo kurya. Nyuma yo guhugurwa, narahumutse niga kuboha imipira, bityo nkabona amafaranga nkabasha kugura ibyo nkeneye, nkanizigamira.'
Naho Ahishakiye Jeanne wo muri Nyanza ati 'Njyewe ubu mpinga imbuto z'inanasi kandi mbikesha amahugurwa twakuye muri uyu mushinga, kuko ni byo byatumye tubasha kwiyumvamo ubuhinzi bw'umwuga.'
Hela Gharbi, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Care International Rwanda wafashije muri iyi gahunda, yashimye intambwe imaze guterwa mu kubakira imiryango ubushobozi by'umwihariko abagore, ashimira abafatanyabikorwa bose babigezmo uruhare cyane cyane ubuyobozi bw'uturere n'inzego za Leta; ku musanzu wishimirwa mu kugera ku iterambere ririho ubu.
Ati 'Twabigishije ibijyanye no kwizigamira no kwiteza imbere ndetse n'ubuzima bw'imyororokere, none ubu abagore n'abakobwa bafite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro mwiza ku bukungu n'ubuzima bwabo.'
Yakomeje ashimira ubuyobozi bwabyumvise bagakorana, yongeraho ko yizeye ko abahuguwe bazakomeza gukora ibiganisha ku iterambere rirambye; harimo kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye, kugenzura ibijyanye n'imari yabo, kwegera ibigo by'imari no gukora imishinga ibyara umusaruro.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimye umusaruro wavuye muri iyi gahunda, akemeza ko hashyizweho uburyo bazakomeza kugenzura iterambere ry'aba bagore hasigasirwa uwo musingi.
Ati 'Abari bari muri iyi gahunda bayirimo neza bya nyabyo, bizigamira, bashoboye kugera ku bikorwa byinshi, kandi tuzakomeza kubashyigikira. Bafashije cyane mu bikorwa byo kwigisha umuryango, kandi iyo ufite umuryango mwiza, nta n'ikindi udashobora kugeraho.'
Mu bindi byagezweho binyuze muri uyu mushinga; hahuguwe imiryango y'abashakanye 2940 ku guhindura imyumvire itari yo ku buringanire n'ubwuzuzanye, hahuguwe kandi urubyiruko 320 hamwe n'abayobozi b'amadini 240.
Ni mu gihe muri rusange abagore basaga ibihumbi 250 bo mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo na bo bagezweho n'izi nyigisho, ibyatumye babasha no kwibumbira mu matsindo yo kwizigama no kwiteza imbere.




