Abaguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi i Rulindo bageze kuri 16 - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Ni iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko iyo modoka yarenze umuhanga ikagwa mu manga muri metero zigera kuri 800.

Ati 'Yarenze umuhanda rero igwa munsi yawo hafi metero 800 uvuye ku muhanda, murabizi ko hariya ari mu misozi.'

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko kugeza ubu icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira, Judith, yabwiye RBA ko iyo bisi yari itwaye abantu 52, aho 16 bitabye Imana, mu gihe abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n'abaganga.

Kugeza ubu ibikorwa by'ubutabazi birakomeje, aho abakomeretse byitezwe ko bajyanwa mu bitaro byo hirya no hino muri Kigali.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu Karere ka Rulindo ahazwi nka Rusiga habereye impanuka ikomeye.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare w'ababa bitabye Imana cyangwa abakomeretse, gusa ibikorwa by'ubutabazi byatangiye. pic.twitter.com/geZTTIIlkc

â€" IGIHE (@IGIHE) February 11, 2025




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaguye-mu-mpanuka-ya-bisi-itwara-abagenzi-i-rulindo-bageze-kuri-16

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, May 2025